Harigwa uburyo abaturiye imipaka bakoroherezwa ubuhahirane

Abayobozi b’imijyi yo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, barasuzuma uburyo bakuraho imbogamizi zigaragara mu buhahirane bw’abaturiye imipaka.

Izo mbogamizi zigaragara ahanini ku baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Congo, bafungirwaho imipaka saa yine z’ijoro, abandi bagafunga saa kumi n’ebyeri. Ibintu abaturage bitotombera cyane bavuga ko bibabangamiye.

Abayobozi bahuriye mu muryango AIMF w'ibihugu bivuga igifaransa, bitabiriye inama igamije kunoza imishinga.
Abayobozi bahuriye mu muryango AIMF w’ibihugu bivuga igifaransa, bitabiriye inama igamije kunoza imishinga.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vicent, avuga ko hakenewe ko abaturage baturiye imipaka boroherezwa, ku bijyanye n’ubuhahiranire kugira ngo iterambere ryabo rirusheho kwihuta.

Yagize ati “Biragaragara ko hari imishinga myinshi tugenda dukora yo korohereza abaturage banyura ku mipaka uwo murongo tuzawukomeza, ariko n’ikindi navuga ni uko muri politiki yacu y’Akarere bikenewe ko duhuza.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Bukavu Lutombo Yogolelo yavuze ko nk’abayobozi b’inzego zibanze icyo kibazo kibarenze. Ariko yizeza ibiganiro nk’ibi n’ubwumvikane bw’abayobozi b’Imijyi yombi hari icyo bizagenda bihindura.

Abayobozi b'imijyi n'abayobozi b'intara.
Abayobozi b’imijyi n’abayobozi b’intara.

Ati “Hari ibyo dushobora gukora nibyo tudashobora gukora, ariko buhoro buhoro ibyo biganiro bishobora kuzatuma inzego zo hejuru zifata ibindi byemezo. Icyangombwa ni ubushake bw’abayobozi b’Imijyi ya Bukavu na Rusizi.”

Iyi nama igamije guhuza imikorere hagamijwe inyungu z’abaturage b’imijyi ihuriye mu muryango uhuza imijyi ivuga ururimi rw’igifaransa AIMF (l’association international des maires francophonie).

Imwe mu mijyi yari yatumiwe muri iyo nama harimo umujyi wa Rusizi, Rubavu n’Umujyi wa Kigali. Ku ruhande rwa Congo ni Bukavu na Beni , mu gihe mu Burundi hatumiwe umujyi wa Bujumbura, Gitega na Ngozi ariko ntibabashije kwitabira ku mpamvu batamenyekanishije.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhahirane hagati y’ibihugu bituranye bwitabweho kandi butezwe imbere kandi mu buryo buciye mu mucyo

Djuma yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka