Harifuzwa ko muri 2017 ingufu z’amashanyarazi zaba zigeze kuri MW 563

Ubuyobozi bwa EWSA bwemeza ko bugiye guhindura imikorere bwihutisha imikorere no kwegereza ibikorwa remezo abaturage, bikaba biri mu myanzuro y’umwiherero w’iminsi ubuyobozi bwa EWSA n’abafatanyabikorwa bayo bakoreye mu karere ka Rubavu.

Muri uwo mwiherero wasojwe tariki 30/04/2013, ubuyobozi bwa EWSA bwari bugamije kuganira n’abafatanyabikorwa barimo RURA, abikorera n’abayobozi b’amashuli makuru na Kaminuza kugira bigire hamwe uburyo hakongerwa ingufu z’amashanayarazi n’amazi no kubyegereza abaturage.

Ntare Karitanyi, umuyobozi wa EWSA, avuga ko ingufu za Megawat 563 zizava mu mishinga itandukanye yatangiye gushyirwa mu bikorwa harimo urugomero rwa Nyabarongo, Gaz Methane hamwe na Nyiramugengeri mu gishanga cya Gishoma, ndetse no guteza imbere Biogaz.

Abafatanya bikorwa ba EWSA bashoboye kungurana ibitekerezo na EWSA mu kugera ku ntego biyemeje.
Abafatanya bikorwa ba EWSA bashoboye kungurana ibitekerezo na EWSA mu kugera ku ntego biyemeje.

Harifuzwa ko umubare w’abafite amashanyarazi mu Rwanda wava kuri 16% bakoresha MW 110 ukazagera nibura kuri 70% bashobora gukoresha MW563.

Minisitri w’ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba, we avuga ko mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwagombye kuba rwabonye ingufu z’amashanyarazi zigera kuri MW 1000 kuko EWSA nta mbogamizi zo kubigeraho ifite cyane ko n’amafaranga yo gukoresha nayo ahari.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

Bigaragara ko mu Karere ka huye umuriro ukiri mukeya ugereranyije nahandi , kandi murabizi ko umuriro turawukenera cyane mu bintu byinshi.Urugero mu mu murenge wa Ruhashya hari umuriro mu tugali 2 twonyine kandi bigaragara ko no mutundi tugali bishoboka ko wahagera,ariko niba ikibazo ari EWASA cyangwa a karere ni wabimenya kuko umuriro wawufatira i RUBONA muri ISAR/ I SAVE kuri centre y’ikarama biroroshye kuwujyana mu tugali twose two mu murenge wa Ruhashya .Twangirango rero minisiteri ishinzwe ibikorwa remeze izashake uburyo yatabara abatuye muri uwo murenge.Thx

Nzaramba Vedaste yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ntibyumvikana ukuntu Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko amafaranga yo gutanga umuriro mu banyarwanda ahari nyamara EWSA ntiwutanga ngo utugereho, ibaze nk’ubu mu Karere ka HUYE,Umurenge wa SIMBI,akagali ka KABUSANZA,igihe cyose babonye umuyobozi Mukuru bamwereka ko baheze mu bwigunge kandi byashoboka ko umuriro wabageraho cyane ko aho gufatira hatari kure,igisubizo gihora ari mu minsi mike urabageraho nyamara ku wubona byaheze mu kirere,EWSA bakaza bagapima bigaherera iyo! EWSA basigaye bafatwa nk’abantu babereyeho kubeshya,kuko ibyo bavuze no kubishyira mu bikorwa ugirango hari icyo bapfa! ntibakabeshye ahubwo bajye bavugisha ukuri! ikibabaje ni ukuba Minisitiri anadusobanuriyeko amafaranga abikora atanabuze!EWSA,EWSA,EWSA mwisubireho, kuko umuvuduko mukoreraho utandukanye n’uwifuzwa!!!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Minisitiri se ko avuga ko amafaranga yo gushora mu bikorwa ahari ariko EWSA ikaba itari gushobora guhemba abakozi bayo???

Rugwiza yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka