Harifashishwa ba Nyampinga mu gukangurira abakobwa kwita kuri ejo hazaza habo
Abakobwa bahize abandi muri uyu mwaka barimo na Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Kayibanda Umutesi, barifashshwa kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwigirira icyizere no gukangurira abantu bose kugira uruhare mu iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Kudindira k’umwana w’umukobwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyabere biri ku kigero cyo hejuru, uretse mu Rwanda hafashwe ingamba zo kubirwanya n’ubwo inzira ikiri ndende. Ni nayo mpamvu umuryango Plan Rwanda wiyemeje gufasha Leta y’u rwanda muri iyo nzira, ukora ubukangurambaga mu baturage.
Ubwo hasozwaga igikorwa cyazegurutse intara zose z’igihugu cyari kigamije gukangurira abantu kwita ku buzima n’imyigire y’umukobwa, Ushinzwe itangazamakuru muri Plan Rwanda, Alice Iribagiza, yatangaje ko iki gikorwa cyategura umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mwana w’umukobwa.

Iribagiza yavuze ko iyi kampanye yiswe “Amaboko hejuru”, gamije gukangurira abantu inzitizi umukobwa ahura nazo mu buzima bwe no kumufasha kugira ubushobozi bwo kugera mu ishuri.
Yagize ati: “twahisemo umwana w’umukobwa kuko mu cyegeranyo yakozwe hagiye hagaragara inzitizi ahura nazo bituma atagera kuri bwa burezi neza, bikagaragara ko hari aho umwana w’umukobwa yasigaye inyuma”.

Gusa kwibanda k’umwana w’umukobwa si uko umwana w’umuhungu bamwibagiwe kuko muri gahunda za Plan Rwanda harimo kwibanda ku bitsinda byombi ariko bahereye ku wasigaye inyuma cyane, nk’uko byagarutsweho n’umuyobizi wa Plan Rwanda Peter Van Dommelen.
Iki gikorwa cyasorejwe mu Mujyi wa Kigali, ahasuwe ishuri ryisumbuye rya Kagarama Secondary School no ku isoko rya Kimironko, ahakozwe ubukangurambaga mu baturage.
Miss Rwanda Umutesi yavuze ko icya mbere ari uko ababyeyi bagomba kumva ko abana bose bangana kandi bafite ubushobozi bwo kwiga bakagira icyo bageraho, cyane cyane iyo umwana w’umukobwa yinjiye ku kintu n’umwete afite abamufasha usanga akora neza.

Yamaganiye kure umuco wo kujyana umwana w’umuhungu mu gihe umukobwa yasigaye mu rugo. Ati: “Ababyeyi baramutse bemeye bagakorera hamwe ntavangura bose bakajya ku bushobozi bumwe nicyo cyatuma igihugu cyacu gitera imbere”.
Plan International ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, umaze imyaka itanu korera mu Rwanda. Icyo wibandaho ni uburenganzira bw’umwana w’umukobwa n’imibereho myiza ye.
Kugeza ubu ukorera mu turere dutatu turimo Bugesera, Gatsibo na nyaruguru, ariko ukaba uteganya kwagura ibikorwa byawo mu Rwanda hose. Mu bindi bikorwa Plan Rwanda ikora harimo guteza imbere urubyiruko no ku rwongerera ubushobozi, ibakangurira kwibumbira mu makoperative no kwizigamira no kugurizanya.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye nyampinga.