Hari ikihishe inyuma y’ibura ry’inka za "Gira inka"

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ko bugiye guhagurukira ibibazo by’inka bivugwa ko zapfuye n’izagurishijwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Byavuzwe kuri uyu wa 18 Mata 2016 mu nama idasanzwe yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye muri Nyanza iyobowe n’Umuyobozi w’aka Karere, Ntazinda Erasme.

Akarere ka Nyanza kiyemeje guhagurukira ibibazo inka za "Gira inka" bavuga ko zapfuye n'izagurishijwe.
Akarere ka Nyanza kiyemeje guhagurukira ibibazo inka za "Gira inka" bavuga ko zapfuye n’izagurishijwe.

Raporo yifashishijwe mu kugaragaza ibibazo by’urusobe biri muri gahunda ya “Gira inka” munyarwanda mu karere ka Nyanza yerekana ko kuva muri 2007 kugeza mu 2016 mu nka ibihumbi 59 na 49 zatanzwe, 470 zapfuye.

Igaragaza kandi ko inka 1702 ari zo zashoboye kwiturwa naho izigera kuri 368 zikagurishwa mu gihe izibarirwa muri 20 zibwe.

Ibi bibazo bishyirwa mu majwi ko biri mu bituma gahunda ya “Gira inka” idindira mu gihe intego yayo nyamukuru ari uko buri muryango ukennye utunga inka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bukaba bwiyemeje gucukumbura ibintu byose bituma gahunda ya Girinka itagera ku ntego.

Umwe mu bari muri iyo nama yatangaje ko bitumvikana ukuntu inka 470 zose zapfuye, ku bwe agakeka ko hashobora kuba harabayemo amanyanga.

Ati “ Uwo ari we wese wakumva ibibazo biri muri ‘Gira inka’ byamutera kwibaza icyo ubuyobozi bubikoraho.”

Ikibazo cya "Gira inka" cyafashe umwanya munini mu nama y'Akarere ka Nyanza yo ku wa 18 Mata 2016.
Ikibazo cya "Gira inka" cyafashe umwanya munini mu nama y’Akarere ka Nyanza yo ku wa 18 Mata 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ari na we wari uyoboye iyo nama yatangaje ko bagiye guhaguruka bagasuzuma icyihishe inyuma yo kuba gahunda ya “Gira inka” igaragaramo ibibazo by’urusobe mu gihe ubundi yakabaye ari igisubizo.

Bimwe mu bibazo byakomojweho muri iyo nama harimo ikibazo cy’urutonde rw’abantu ba baringa bemererwa guhabwa izo nka kandi bigaragara ko ntaho batuye mu mudugudu zitangirwamo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu kwiyemeza gukurikirana ibyo bibazo bwasabye abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere kurushaho kuzitaho zirindwa indwara kuruta ko bahora bajya kuzivura.

Gahunda ya “Gira inka Munyarwanda” ni imwe muri gahunda zatangijwe na Perezida Paul Kagame igamije kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu miryango ikennye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka