Hari icyizere ko ababyeyi bakongera guhembwa umushahara wose mu mezi atatu y’ikiruhuko

Leta y’u Rwanda iri kwiga uburyo hashyirwaho ikigega cy’ubwiteganyirize kizajya gifasha abakoresha guhemba ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara mu gihe cy’amezi atatu kandi bagahembwa umushahara wose.

Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe abakozi n’umurimo mu Rwanda, Judith Uwizeye, mu kiganiro “Ubyumva ute” yatanze kuri KT Radio ku wa 12/02/2015.

Itegeko risanzweho mu Rwanda rivugaga ko umugore ukorera umushahara igihe yabyaye akomeza guhembwa umushahara we wose mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa (ukwezi n’igice) ubundi agasubira mu kazi, cyangwa se yakomeza ikiruhuko cy’ababyeyi agasigara ahembwa 20% by’umushahara we.

L-R: Mujawabega Yvonne, umukozi muri RSSB, Dr Gakwaya Innocent, Umuyobozi wungirije muri RSSB na Minisitiri Uwizeye, ushinzwe abakozi ba Leta n'umurimo mu kiganiro "Ubyumva ute?"
L-R: Mujawabega Yvonne, umukozi muri RSSB, Dr Gakwaya Innocent, Umuyobozi wungirije muri RSSB na Minisitiri Uwizeye, ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo mu kiganiro "Ubyumva ute?"

Iki kigega leta y’u Rwanda iri gushyiraho kizajya gikusanya amafaranga ku mishahara y’abandi bakozi hanyuma kijye kiyakoresha mu guhemba umushahara wuzuye buri mugore uzajya ubyara, bityo agume mu kiruhuko cy’ibyumweru 12 kandi ahembwe umushahara wose nk’uko awuhembwa igihe ari mu kazi.

Itegeko ryo guhemba umugore wabyaye umushahara wose mu byumweri bitandatu akagaruka mu kazi cyangwa agahembwa 20% agakomeza ikiruhuko ryari ryarashyizweho leta ishaka gufasha abagore kudakorerwa ivangura ku kazi, kuko hari bamwe mu bakoresha bagononwaga kubaha akazi bumva bazabyara bagahembwa amezi atatu kandi badakora.

Ibi kandi ngo byoroherezaga umukoresha ufite umukozi wabyaye kudakomeza kumuhemba umushahara wuzuye kandi atari mu kazi. Ubu ariko ngo iki kigega gishya kizatuma umukoresha adakomeza gutanga 100% y’umushahara wose.

Minisitiri Uwizeye (hagati) n'ubuyobozi bwa RSSB bavuga ko iki kigega kizunganira abakoresha ntibakomeze guhemba ababyeyi batari mu kazi bonyine.
Minisitiri Uwizeye (hagati) n’ubuyobozi bwa RSSB bavuga ko iki kigega kizunganira abakoresha ntibakomeze guhemba ababyeyi batari mu kazi bonyine.

Itegeko rishyiraho iki kigega, igihe rizaba ryemejwe, riteganya ko buri mukozi hatitawe ku gitsina cyangwa imyaka ye azajya akurwaho amafaranga 0.3% ku mushahara we akusanyirizwe hamwe muri RSSB, abakoresha bose bongereho 0.3% hanyuma azajye akoreshwa mu guhemba umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara mu gihe cy’ibyumweru bitandatu byiyongera kubyo umukoresha we azaba yamuhembye, bityo umubyeyi ahembwe umushahara wose mu gihe cy’amezi atatu.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwizeye yavuze ko imikorere y’iki kigega izafasha impande zombi kuko abagore bazakomeza guhembwa mu kiruhuko n’abakoresha ntibikorere umutwaro wo guhemba igihe cy’amezi atatu bonyine kandi umugore atari mu kazi kuko yabyaye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyamara aba babyeyi bashobora kuzadutabara! Kandi na Muzehe azabishyigikira.

Cyiza yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Twizere ko abakoresha bazabishyigikira!

teta yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

None se amezi atatu arahagije ukurikije ko umwana akwiye konka atagize icyo avangamo mu gihe cy’amezi atandatu. ok, amezi 3 aruta byibura ibyumweru 6.

mulisa yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

IBYO NTAKO BISA. MINISITIRI YUMVA INGORANE Z’ABABYEYI KUKO NAWE ARIWE. BURYA ABAGABO BABONA ABANA ARIKO NTIBAZI INGORANE ZO KUBYARA NO KURERA IMPINJA. GOD BLESS YOU OUR MINISTER.

MPUHWE yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka