Hari gukorwa undi muhanda usohoka mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali

Umuhanda umanukira kuri Hoteli Faucon ukanyura ku ishuri ryitwa Elena Guerra hanyuma ugatunguka aho bita mu Rwabuye uzatuma haboneka indi nzira imodoka zanyuramo zisohoka mu mujyi wa Butare, igihe hagira igituma zidatambuka zigeze ku bwinjiro bw’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye.

Uyu muhanda uri mu gice cyitwa ku Itaba, uzaba ureshya na kilometero eshatu ukaba uzatunganywa mu buryo uzasaswamo amabuye.

Vedaste Nshimiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye avuga ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bimaze amezi abiri bitangiye, bakaba bateganya ko uzarangira mu Ukwakira 2013, kuko uzubakwa mu gihe cy’amezi 12. Uzarangira kandi utwaye amafaranga agera kuri miriyoni 860.

Nshimiyimana ati “kubaka uyu muhanda ni umushinga ufata ku ngengo y’imari y’imyaka ibiri, ni ukuvuga uyu turimo n’utaha wa 2013-2014. Impamvu ni uko muri iyi ngengo y’imari tutari dufite amafaranga yo kuwurangiza wose.”

Uyu mwaka turimo w’ingengo y’imari rero wa 2012-2013, ngo uzarangira imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze ku rugero rwa 60%.
Umuhanda usohoka mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali wari umwe: ni umuhanda munini wa kaburimbo uturuka i Kigali werekeza ku Kanyaru ushamikiyeho ugana i Nyamagabe na za Rusizi.

Nta gushidikanya ko ikorwa ry’uyu muhanda rizagira akamaro, bikarinda ibibazo nk’ibyabaye mu gihe cyashize aho igiti cyaguye muhanda werekeza i Kigali uvuye i Huye, urenze ku bwinjiro bw’Ingoro y’umurage w’u Rwanda, maze imodoka zose, zaba izinjiraga n’izasohokaga mu mujyi zigategereza igihe cy’amasaha atari munsi y’atatu iki giti kiri gutemwa.

Icyo gihe abagiye gukura iki giti mu muhanda babikoze imvura nyinshi ibari ku mugongo, ari na nijoro. Nyamara iyo haza kuba indi nzira, ni yo izi modoka zari kunyuramo maze hagategerezwa ko bucya cyangwa ko imvura ihita kugira ngo iki giti gikurwe mu muhanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nkatwe abanyabutare twishimiye itarambere ry’umujyi wacu. uwo muhanda nikoko wari ukenewe cyane nibyiza rero .kandi turashima abayobozi bacu babonye kobikenewe

JOE yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

nkatwe abanyabutare twishimiye itarambere ry’umujyi wacu. uwo muhanda nikoko wari ukenewe cyane nibyiza rero .kandi turashima abayobozi bacu babonye kobikenewe bana subiremo imhanda imwe nimwe yo mumugi twagati

yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

nkatwe abanyabutare twishimiye itarambere ry’umujyi wacu. uwo muhanda nikoko wari ukenewe cyane nibyiza rero .kandi turashima abayobozi bacu babonye kobikenewe

JOE yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ahubwo iyo bakora umuhanda munini m’amakamyo bityo imodoka nini nizice mu mugi hagati nko mu mugi wa Rwamagana. Umuhanda nk’uyu urakenewe mu mugi wa Muhanga, ndetse hakenewe undi muhanda usohoka mu mugi wa Kigali werekeza mu ntara y’amagepfo.

agmhajgkek yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Muzababwire banakora uriya wo mu cyarabu werekeza ku bitaro bya CHUB kuko ukoza isoni umujyi wa Butare

yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Nibyiza ko bakoze uwo muhanda, ariko tubona ko bari gukora umuhanda munini wa kaburimbo wajya unyuramo amakamyo

jimy yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka