Hari gukorwa Bibiliya Ntagatifu nto izorohera abashaka kuyigendana
Ubuyobozi bushinzwe iyogezabutumwa muri Diyoseze Gaturika ya Ruhengeri buravuga ko buri gukora uko bushoboye kugirango Bibiliya Ntagatifu iboneke mu ngano ntoya, ku buryo buri wese abasha kuyitwara bimworoheye.
Ibi byatangarijwe i Musanze ku cyumweru tariki 12/05/2013 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubumwe bw’abakristo, cyahuje amatorero atandukanye ya gikristu ndetse na kiliziya Gatorika.
Padiri Wilson Muhire ushinzwe iyogezabutumwa muri diyoseze Gatorika ya Ruhengeri, yavuze ko ubu bari gukora amanywa n’ijoro kugirango haboneke Bibiliya Ntagatifu ntoya, izorohera abantu kuyitwara.
Ati: “Mumenyereye Bibiliya Ntagatifu iri mu ngano nini, nini cyane, cyane cyane ku bakunda kuyikoresha, iyi Bibiliya Ntagatifu ifite ubusobanuro bunyuranye, iyi Bibiliya ntagatifu iri gushyirwa mu icapiro kugirango igire ingano ntoya, kuburyo umuntu ashobora kuyitwara mu mufuka”.
Perezida w’inama y’ubutegetsi mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda, Kandiriho Darius, ngo iki cyumweru cyakanguriye abakristo akamaro ka Bibiliya mu buzima bwabo, igihe basomye kandi bagasobanukirwa ibiyirimo.
Yongeyeho ko bifatanyije n’amatorero ya Gikristo na Kiliziya Gatorika, maze bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu karere ka Musanze. Ibi kandi ngo iyo bibaye bisiga hari ubumwe mu matorero atandukanye.
Ati: “iyo abantu bahuriye hano, amakorari aturutse ahantu hatandukanye agahimbaza Imana, tuba dusubiye muri rya torero rimwe rya kera ry’intumwa”.
Icyumweru cya Bibiliya gikomoka ku mwongerezakazi Maria Johns wifuje gutunga Bibiliya yiyemeza kuyikorera imyaka igera kuri itandatu yose, nta gucika intege.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|