Hari abemeza ko uburyo bwo gukoresha ibizamini by’akazi bukwiye kongerwamo ingufu

Bamwe mu rubyiruko n’abayobozi bemeza ko igikorwa cyo gukoresha ibizamini by’abifuza akazi bikwiye kongerwamo ingufu kugira ngo bigabanye urwicyekwe mu bagashaka, kugeza n’ubu bakemeza ko hakibonekamo ikimenyane.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu biganiro byahuje urubyiruko na bamwe mu bahagarariye inteko ishingamategeko, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, wizihizwa buri mwaka tariki 21/09.

Icyari kigenderewe muri ibi biganiro kwari ugusaba urubyiruko gutanga ibitekerezo ku cyatuma ubushomeri nk’imwe mu mbogamizi y’amahoro arambye bugabanuka, kuko amahoro gusa atarimo akazi aba atarambye.

Kimwe n’urubyiruko rwafashe ijambo, Depite Giovani Renzaho wari uhagarariye inteko ishingamategeko, yatangaje ko hakwiye gushyirwaho amategeko anoze n’ikigo umuntu yakwifashisha mu gihe ahuye n’akarengane.

Yatangaje ko mu nzego za Leta bagomba gutangaza imirimo iri ku isoko, bagashyiraho ibipimo ngenderwaho ku manota ndetse hakanafatwa amajwi n’amashusho kugira ngo bizagabanye impungenge zigirwa n’abaka akazi.

Ati: “Ibyo byose ni ukugira ngo akarengane gacike ariko byose bigakorwa urubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo”.

Ku kibazo cyo kwihangira imirimo, urubyiruko rwagaragaje ko ruhura n’ikibazo cy’ingwate, kuko akenshi usanga nta kintu bigirira.

Ibi biganiro byanahujwe n’icyumweru u Rwanda rwasoje cyo gushyigikira amahoro na Demokarasi, hizewe ko imyanzuro yavuyemo izagera ku ntego kubera abari bahibereye bazabigeza ku ntumwa za rubanda, nk’uko Eric Mahoro, ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda yateguye ibi biganiro yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo si ibizamini ahubwo ni uko nubundi akazi kabona usanzwe agafite cg ufite uko abayeho nawe se uragenda ngo depoza ibiriho umukono wa notaire, wajyayo ngo ishyura 1500 kuri buri gipapuro,nkayo mafaranga wayakurahe koko uri umushomeri? iyo udepoje nk’inshuro makumyabiri uhita wibaza ibyo urimo!!!

Yves Fabien yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka