Hari abatabashije kwizihiza umuganura kubera izamuka ry’ibiciro

Ubwo hirya no hino mu Rwanda habaga ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, hari abandi bavuga ko batabonye uko bakora ibirori, bakavuga ko byatewe n’ubukene kuko no kubona ibyo kurya bisigaye bigoye.

Mu batuye mu Murenge wa Huye baganiriye na Kigali Today, hari abatekereza ko umuganura ari ukurya ibikomoka ku murimo umuntu akora, abisangiye na bagenzi be, nk’umusore umwe wagize ati “Mu mwanya ndareba bagenzi banjye tujye gusangira agacupa gaturuka ku mushahara.”

Hari n’abavuga ko kuri bo umuganura ari ugusangira ikigage gituruka ku masaka bejeje, nk’umudozi w’inkweto wagize ati “Njyewe numva umuganura ari ukwegerana bagasoma ku marwa akomoka ku masaka bejeje, bakiyemeza kuzongera gusangira nyuma y’umwaka, bejeje andi masaka.”

Ni na yo mpamvu hari abagiye bashigisha ikigage bagasangira na bagenzi babo, nk’umubyeyi bita Fortunée Nyirahabimana watumiye bagenzi be bagasangira.

Yagize ati “Mu bushobozi bwanjye nashigishe ikigage. Nabwiye abaturanyi ngo baze kunyaruka dusangire, uje nkamuha.”

Jacqueline Nyiraminani yari yatumiye yagize ati “Umuganura nywijihije mvuye no guhinga. Uyu mubyeyi aduhaye akagage turanyweye. Ariko no kurya turi burye, kuko mvuye guca inshuro, ndi buhahe.”

Médiatrice Ntirimeninda na we ati “Nanjye iwanjye hari uruyama (ubushera), ngiye gutaha, nkarabe, abo nabwiye baze kuza ku isaha nababwiye dusangire, tuze kujya gusabana no mu mudugudu, ducinye umudiho.”

Ku rundi ruhande ariko, hari abatunzwe no gukora ibiraka bavuga ko n’ubwo umuganura wizihijwe, kuri bo ari umunsi nk’iyindi, kuko nta cyahindutse mu buzima bwabo.

Hari n’abavuga ko kuganura kuri bo byabaye amateka kuva indwara ya Coronavirus yakwaduka, kubera ko yateye izamuka ry’ibiciro, kuri ubu noneho bikaba byarazamutse kurusha, nyamara batunzwe no guca inshuro, amafaranga bishyurwa akaba asigaye ari makeya ugereranyije n’ibiciro ku isoko.

Umubyeyi umwe yagize ati “Kubera ibintu bihenda cyane, nta muganura uriho pe. Mbere Coronavirus itaraduka, saa yine ibigage abantu babaga babihaze bigiriye kunywa amabyeri, ariko uyu munsi njyewe ntacyo nabonye.”

Uwitwa Umulisa na we ati “Nta makara y’ijana akibaho. Ikilo cy’ibirayi kigeze ku mafaranga 400, ikilo cya kawunga kigeze ku mafaranga 1000, kandi urakorera 1000. Amasaka y’amamera aragura 700, ay’amakoma ni 600. Ubu se twaganura iki kandi n’amafaranga yarabuze?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka