Hari abagore badakozwa ibyo gusezerana mu mategeko

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyabihu barakinangira gusezerana imbere y’amategeko, ariko hakaba n’abandi babifata nk’umucu ukwiye gucika.

Bamwe mu baturage bemeza ko ahanini muri aka karere abaturage bafite umuco wo kubana badasezeranye, bitewe no kutita ku kamaro kabyo, nk’uko uwitwa John Baranyeretse uhatuye abitangaza.

Gusezerana byemewe n'amategeko bigirira akamaro ababikoze, abana babo n'umuryango mugari.
Gusezerana byemewe n’amategeko bigirira akamaro ababikoze, abana babo n’umuryango mugari.

Agira ati “Impamvu badasezerana ntabwo ari uko batabyigishwa, nta n’inama batabivugamo ahubwo usanga bamwe bafunze umutwe nk’aho gusezerana ntacyo bibamariye.”

Yongeraho ko usanga abenshi babyitabira ari uko hari nk’ibyangombwa bakeneye bibasaba kugaragaza ko basezeranye.

Umwe mu bagore witwa Barayavuga we agaragaza ko nyuma yo kuganira n’abagore bagenzi be batasezeranye, yasanze ahanini impamvu batanga ngo ari uko baba badashaka kwizirika ku bagabo babo mu gihe baba bashwanye.

Ati “Ikibitera ni kwa kutumvikana mu rugo ugasanga abagabo bashaka guhagika abagore. Noneho umugore akavuga ati aho kugira ngo mbeho ampagitse, dusezeranye byatuma ntigira iwacu tunaniranywe, ahanini ukumva n’abagore batabikeneye.”

Baranyeretse asaba ababana batarasezeranye byemewe n'amategeko kubyitabira kuko bifite akamaro.
Baranyeretse asaba ababana batarasezeranye byemewe n’amategeko kubyitabira kuko bifite akamaro.

Baranyeretse we nk’uwasezeranye, agira inama bagenzi be babana badasezeranye, avuga ko icyiza basezerana kuko bibahesha umutuzo mu ngo kandi bakagira uburenganzira bungana ku byo batunze n’abana bakabugira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko umuco wo kubana bitemewe n’amategeko atari mwiza agashishikariza abaturage kubana basezeranye kuko atari bo bigirira akamaro gusa ahubwo binakagirira n’umuryango mugari.

Ati “Ni umuco utari mwiza, cyane ko byamaze kugaragara ko ababana badasezeranye birangira bibateje ingaruka cyangwa bigateza ababo ingaruka nyinshi zitari nziza.

Igikorwa ni ubukangurambaga bugamije kumvisha abaturage ko inyungu zo gusezerana atari bo zigarukiraho gusa ahubwo zigera no ku bana ndetse n’abo bakomokaho.”

Nubwo nta mubare werekana ababana badasezeranye akarere kagaragaza, abaturage bemeza ko bahari kandi benshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka