Hari ababyeyi bafashwe ku ngufu batarabwira abana babyaye ibyababayeho

Bamwe mu bari abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagaterwa inda, ntibataragira ubutwari bwo kubwira abana babyaye amateka banyuzemo.

Umwe mubari abakobwa wafashwe ku ngufu utarashatse ko amazina atangazwa aravuga ko umwana we usanga afite inyota yo kumenya uko yavutse.

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Busera ntibarashobora kuvugisha ukuri ku byababayeho.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Busera ntibarashobora kuvugisha ukuri ku byababayeho.

Yagize ati “Nabuze ahantu muhera ngo mbimubwire kuko umutima wanjye nturabyakira kuko nabonaga akiri umwana numva ko byamuhungabanya. Ariko kuko ari mu mwaka wa gatandatu mu mashuri yisumbuye ndumva akuze ndashaka kuzamwicaza nkamubwira buri kintu cyose kuburyo bitazamugiraho ikibazo.

Uyu mubyeyi atangaza ko atazi niba umwana niba yarabimenye uburyo yavutsemo kuko atarabimubaza na rimwe.

Gusa bamwe mubagize ubutwari bwo kubwira abana babo amateka y’ibyababayeho bavuga ko bifasha umwana kubohoka ndetse bigatuma amenya amateka umubyeyi we yaciyemo, uyu ni umwe mubabwiye abana uko yavutse.

Ati “Yahoraga ambaza papa we kandi iwabo w’umuhungu wamfashe ku ngufu muri Jenoside turaturanye nabob agenda bigamba ko mbafitiye umwana, ibyo byampaye imbaraga maze umwana mbimubwira afite imyaka itandatu, ariko kubyakira byaramugoye kuko kugeza ubu biramugora.”

Avuga ko ni ubwo baturanye n’iwabo w’uwo muhungu nta ruhare na ruto bagira kugirango umwana abamenye kuko ntibashaka no kumwegera kubera ko bafite ipfunwe ry’ibyo umuhungu wabo yakoze.

Yaba bashiki be, nyina ise cyangwa n’abandi bavukana ntibashaka kwegera umwana. Gusa umuhungu niba yarapfuye cyangwa akiriho simbizi kuko muheruka anta munzu ahunga muri Jenoside.”

Imibare itangwa na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko abagore n’abakobwa bagera kubihumbi 250 bafashwe ku ngufu, muri abo abagera kuri 800 bibana mungo zabo, imiryango itegamiye kuri leta cyane ifasha abagore ikaba ifasha abana bagera kuri 816 bavutse ku bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo   ( 3 )

yemwe biragoye cyane pe! njye numva umwana wamureka akabanza agakura, yageza igihe yabyumva ukamubwira naho ubundi ukiri muto byamuhungabanya bikaba byabangamira imikurire ye.

rwandarwagasabo yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Mana weeeeh !!!! Gusa birakomeye pe kubisobanurira umwana ariko ni ngombwa burya kubaho utazi uko wavutse nabyo nikibazo gusa ndatanga idea habeho kubwiza umwana ukuri nyuma yo kubimubwira kugirango nawe atazumvako nyina atamwishimiye ningombwa ko amugaragariza urukundo gusa birakomeye muruhande rw’umwana ndetse na nyina gusa natwe tugomba kubisengera kandi Imana ikomeze isakaze amahoro mubanyarwanda twese

Claude yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Biragoye ariko kubwira umwana ukuri nibyiza nubwo kwiyakira bitinda ariko bigenda biza kubwibiganiro byiza agenda abwirwa.

Uwihoreye Gabriel yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka