Haravugwa uburiganya mu kubakira abatishoboye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buravuga ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze bakoresha ikimenyane mu guhitamo abagomba kubakirwa batishoboye batuye mu manegeka.

Byagaragajwe mu nama isoza umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2016, aho abayobozi cyane cyane abakuru b’imidugudu basabwe gufata ibyemezo bameranyijweho n’abo bahagarariye.

I Karongi haravugwa uburiganya mu kubakira abatishoboye.
I Karongi haravugwa uburiganya mu kubakira abatishoboye.

Mu ijambo rye, Mukase Valentine, ushinzwe igenamigambi ry’Akarere ka Karongi, yagaragaje ko bibabaje gusanga hari abatoranywa bishoboye kandi abatishoboye basigaye.

Ati “Muri iyi gahunda aho yamaze gutangira, hari aho twagiye dusanga abatoranyijwe ari abishoboye kandi atari uko abatishoboye badahari, ahubwo ari uburiganya, birababaje rero.”

Bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko iyi gahunda batayizi kuko akenshi abayobozi babyikorera batabibamenyesheje mu rwego rwo kugira ngo babashe guhitamo abo bishakira.

Mugabo Jean de Dieu, utuye mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera, ati “Iyo gahunda nta yo tuzi, kandi wumva bayiteganya barashakaga ko abaturage ari twe duhitamo abo bantu kuko ari twe tubana na bo, urabyumva na we haba harimo akantu.”

Mu gukemura iki kibazo, hasabwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bategura inama n’abaturage muri buri Mmudugudu hakajya hasomwa urutonde mu ruhame kugira ngo barebe ko koko abatiranyijwe ari ababikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana warokoye abatutsi ufatanyije ni inkotanyi ushimwe.ntakintu gishimishije nko kubona uwahigwaga ngo yicwe uyu munsu akaba ari igisubizo kugihugu.Rubyiruko rwa AERG na GAERG nimukomereze aho na babyeyi banyu bari imfura.uwo musaza nawe nakomere agubwe neza uti humura ntuzasaza uko umwanzi ashaka twararokotse kdi twarakuze.

Fils yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka