Haravugwa ruswa mu mashuri mu Rwanda

Ubushakashatsi bwakozwe na Transparancy Internatinal Rwanda (TI-Rw) kuri ruswa mu mwaka wa 2015, bwagaragaje ko hari ruswa mu byiciro binyuranye by’amashuri mu Rwanda.

Byavugiwe mu nama yahuje TI-Rw n’inzego zinyuranye za Leta, Sosiyete Sivile n’abandi bafite aho bahurira no kurwanya ruswa, yabaye kuri uwu wa 8 Ukuboza 2015, ibikubiye muri ubu bushakashatsi byashyirwa ahagaragara.

Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Immaculee, avuga ko ruswa mu mashuri idindiza ireme ry'uburezi.
Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Immaculee, avuga ko ruswa mu mashuri idindiza ireme ry’uburezi.

Umukozi ushinzwe gahunda muri TI-Rw, Kavatiri Rwego Albert ari na we werekanye ibyavuye muri ubu bushakashatsi, avuga ko mu burezi na ho ruswa ihari nubwo itajyaga igaragara.

Agira ati "Amashuri y’ubumenyingiro (TVET) aza ku mwanya wa mbere muri ibi byiciro, hakurikiraho amashuri yisumbuye, abanza na kaminuza. Aho hose ruswa igaragara mu buryo butandukanye".

Imibare yerekana ko TVET iri ku rugero rwa 4.6%, amashuri yisumbuye 3.8%, abanza 2.7% na 1.7% muri za kaminuza.

Mu gusobanura uko iyi ruswa itangwa, Kavatiri yavuze ko muri za TVET abanyeshuri bamaze kumenya umwuga runaka, abarimu babatiza ibikoresho by’ishuri bakajya gukorera amafaranga, nyuma bakaza kuyagabana.

TI-RW ivuga ko ruswa idindiza iterambere ry'igihugu.
TI-RW ivuga ko ruswa idindiza iterambere ry’igihugu.

Naho mu bindi byiciro by’amashuri ngo ahanini ni abanyeshuri bagura amanota, akaba yatanze urugero muri za kaminuza aho impuzandengo y’amafaranga atangwa nka ruswa ari ibihumbi 205.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi Mukuru wa TI-Rw, avuga ko ruswa mu mashuri igira ingaruka mbi ku ireme ry’uburezi.

Ati "Ibi bigira ingaruka zikomeye ku banyeshuri kuko barangiza kwiga badashoboye bigatuma n’akazi bahabwa batagakora uko bigomba. Ikindi, gahunda y’uburezi kuri bose iba ibangamiwe kuko ubundi itanga amahirwe angana, ibyo rero ntaho byaba bituganisha".

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 2414 bo mu turere twose tw’igihugu bafite imyaka iri hejuru ya 18, Polisi n’inzego z’ibanze ni bo bari ku isonga mu kwakira ruswa kuko izo nzego zihariye 42% bya ruswa yagaragaye muri uwu mwaka wa 2015.

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo ni ugusebanya

Uwimana Eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Bwana Baragahorana Pierre, rwose ntimugatere urubwa! Mu bizamini bya Leta by’umwaka wa 2015 by’amashuri yisumbuye by’imyuga (TVET) nta mwarimu wari wemerewe gusuruveya abanyeshuri yigisha mu rwego rwo guca umuco wo gukopeza abanyeshuri. Ayo mabwiriza yatanzwe na WDA kandi byakozwe mu gihugu cyose si mu Karere ka Gicumbi gusa. Niba hari n’aho bitakozwe gutyo banyuranije n’amabwiriza ya WDA. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza rero, nta mwarimu wo mu mashuri ya WDA wasuruveye mu bigo by’ibizamini byarimo abanyeshuri yigisha, biryo hiyambazwa abarimu bigisha mu mashuri ya "general education", maze abo mu mashuri ya TVET basuruveya mu bigo by’ibizamini bya "general education" kugira ngo na bo bagire agafaranga babonamo.

Nta ruswa zahawe abakora mu burezi ku rwego rw’Akarere kuko njye ubwanjye narasuruveye kandi nta ruswa natanze kuko kuko uwanshyize ku rutonde rw’abasuruveya ni Umuyobozi w’ikigo nkoraho si ushinzwe uburezi mu Karere.

Ibyo ahubwo ni amashyari bamwe mu barimu bagiriye bagenzi babo.
Niko se Baragahorana we! Izo ruswa uvuga hari uwo wafashe azitanga? Widusebereza abayobozi bacu, twese tuzi neza ko bakorera mu mucyo. Ari mu gutanga akazi, ari mu gukemura ibibazo barararama.

Uwimana Eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

muzakore ubushakashatsi kubashinzwe uburezi akarere ka gicumbi aho abajyagusuruveya ibizami batanga ruswakugirango bajye mubigobyaWDA kuko ariyo itanga agatubutse abanyeshuri babihomberamo kuri disipline kuko ntawe uba ubitayeho

baragahorana pierre yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka