Harashakishwa imbago 17 zigaragaza imipaka y’u Rwanda na Kongo

Inama y’iminsi ine yahuje impugucye z’u Rwanda na Kongo kuva taliki ya 4/8/2014 mu mujyi wa Goma yagaragaje ko imbago zigabanya u Rwanda na Kongo zashyizweho n’abazungu zari 22 ariko ubu izashoboye kumenyekana ni eshanu mu gihe izindi mbago 17 zitaraboneka kandi aho ziri hakunze kugaragara ibibazo.

Umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Feller Lutaichirwa Mulwahale, avuga ko kugaragara kw’imbago zitazwi aho ziri byafasha ibihugu byombi mu kumenya aho imbibi nyazo ziherereye bikaba byakuraho ibibazo byo kwibeshya ku mipaka.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje izi mpugucye, yemeza ko igikorwa cyo gushaka izi mbago bigomba gukorwa kuva taliki taliki 25-30/8/2014, hasabwa ko ibihugu byacunga umutekano w’abazaba bari gushaka imbago kandi abaturage bakaborohereza.

Intumwa z'u Rwanda na Kongo ziganira ku bibazo bikunze kuboneka ku mipaka y'ibihugu byombi.
Intumwa z’u Rwanda na Kongo ziganira ku bibazo bikunze kuboneka ku mipaka y’ibihugu byombi.

Inama y’impugucye z’ibihugu byombi ishinzwe kureba ahari imbago zitandukanya ibihugu ikaba izongera kubera i Rubavu, 15-19/9/2014, ahazagaragazwa ibyagezweho no gutegura iburyo hagaragazwa izi mbago z’imipaka ubu zitazwi.

Aliki ya 17-18/4/ 2009 nibwo haheruka kuba indi nama yigaga ku kibazo cy’imipaka hagati y’u Rwanda na Kongo, harimo kureba uburyo zone neutre ihagaze kuko harimo abaturage bayigabije bakayituramo hamwe no kugaragaza imbago hagati y’ibihugu; nk’uko byasobanuwe na Prof. Nguya Dila wari uyoboye impugucye za Kongo.

Ngango James umuyobozi muri Ministere y’ububanyi n’amahanga wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda muri iyi nama, avuga ko hakwiye kwihutisha ibiganiro mu gucyemura ikibazo cy’imipaka, kuko byagiye bidindira kuva 2009 kugera 2014.

Impugucye z'u Rwanda na Kongo bitabiriye inama yiga ku mipaka hagati y'ibihugu byombi.
Impugucye z’u Rwanda na Kongo bitabiriye inama yiga ku mipaka hagati y’ibihugu byombi.

Ikibazo cy’imipaka hagati y’ibihugu by’Afurika ngo kigomba kuba cyacyemutse bitarenze mu mwaka wa 2017 nk’uko byemejwe n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika, bikaba bishobora guca amakimbirane akunze kuboneka hagati y’ibihugu, mu gihe imipaka yashyizweho n’abanyaburayi batitaye ku kuri kw’imipaka yari isanzweho.

Imipaka biboneka hagati y’u Rwanda na Kongo yashyizweho n’ibihugu by’iburayi mu mwaka w’1895 mu nama yebereye Berlin mu Budage igihe bigabanyaga Afurika.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Yes, birakwiye ko bisobanuka mu gihe cya vuba kandi abanyekongo bazi amafuti bakora, aho no mu nama ya CPGL, bavugako nta viza bakaga abanyarwanda.
Gusa ndumva kumenya imbibe bidakomeye cyane ko usanga haraho imbago ziri impuguke zihere aho zigaragara maze bafate umurongo, ikindi n’uko abakongomani bakora ibintu bashyiraho amananiza, twizere ko bazava kuzima ryifuti.

ijeki yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

ariko abanyekongo baransetsa cyane, ubuse koko ibyo birirwa bakorera mu Rwanda cg bakorera abanyarwanda, abasirikairi baza kiba imyayaka yacu baba batazi imbi ibyo nimitwe bajye bareka rwose kutubeshya, gusa nibikorwa biramara amazimwe

kalisa yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

ningombwako ibyobiganiro bikorwa kuko hari ibikorwa
byadindiye

kandi izatuma ikibazo kimipaka gikemuka
kuko hari nabaturage babyigabiza
igitecyerezo cyange cyaricyo

murakoze cyane

eric kwizera yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

niba ikibazo cy;abakongomani bamukaga baza mu Rwanda niba babaga batazi ko hari imbiri naho zigarukira ngira ngo iyi nama ni umuti maze kuvogerana bikarangira usibye ko twe abanyarwanda tutabikoraga

kabambe yanditse ku itariki ya: 7-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka