Haracyari imbogamizi ku bagore n’anakobwa bakora mu bukerarugendo

Abagore n’abakobwa bakora mu by’ubukerarugendo nk’amahoteri, bavuga ko bagifite imbogamizi mu kazi ku buryo hari n’abasigaye batinya koherezayo abana babo.

Byavugiwe mu nama yahuje Urugaga rw’abikorera (PSF), abashoramari mu bukerarugendo, zimwe mu nzego za Leta zirimo na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere, cyabaye kuri uwu wa gatanu tariki 22 Mutarama 2016.

Minisitiri Gasinzigwa Oda avuga ko hakiri imbogamizi ku bagore n'abakobwa bakora mu bukerarugendo.
Minisitiri Gasinzigwa Oda avuga ko hakiri imbogamizi ku bagore n’abakobwa bakora mu bukerarugendo.

Mu mbogamizi zagaragajwe ahanini ku gitsina gore bakora mu mahoteri, zirimo ko abantu bagifite ya myumvire ishaje ivuga ko umukobwa ukora muri hoteri cyangwa mu kabare aba ari indaya.

Ibi ngo bigatuma bamwe mu bagabo babakorakora uko bishakiye baganisha no kubakoresha imibonano mpuzabitsina kandi ntibumve ko ari ihohoterwa babakorera.

Havugimana Uwera Francine, wari waje ahagarariye umuyobozi wa PSF akaba ari na rwiyemezamirimo mu by’amahoteri, yemera ko iryo hohoterwa rigihari nubwo rigenda rigabanuka ari yo mpamvu yabahuje.

Abitabiriye inama bavuga ko ihohoterwa rigomba gucika.
Abitabiriye inama bavuga ko ihohoterwa rigomba gucika.

Yagize ati “Iki kibazo kiracyahari ariko ku kigero gito, ariko iyo turebye ukuntu u Rwanda rwihuta mu iterambere, rwakira abantu bo hirya no hino ku isi bafite imico itandukanye, ni ngombwa ko hajyaho ingamba zifata ibyemezo mu rwego rwo kubirwanya.”

Akomeza avuga ko icyo bashaka ari ugukumira ikibi ku buryo buri muntu uza mu Rwanda asanga hari uburyo bwashyizweho bwo kurinda abakobwa bakora mu bukerarugendo cyane cyane mu mahoteri.

Umwe mu bakobwa wiga iby’ubukerarugendo, Kayirebwa, avuga ko hari imbogamizi bahura na zo zituruka ku babyeyi.

Ati “Hari ababyeyi banga ko abakobwa babo biga ubukerarugendo kuko ngo bisaba ko bahora bagenda hirya no hino bakagaragaza impungenge z’uko babatera inda cyangwa bakandura Sida.”

Minisitiri w’Umuryangi n’iterambere, Oda Gasinzigwa, avuga ko abantu batandukanye baza mu Rwanda batakagombye kugira uwo batera impungenge.

Agira ati “aba bashoramari bava mu bihugu byo hanze, iyo bageze mu Rwanda bahita bamenya ibyo igihugu bajemo kigenderaho, bityo bikaba nk’urukingo, kibi ni ukutabibamenyesha.”

Imyambarire y’abakobwa bakora mu mahoteri na yo yatunzwe agatoki ko yaba iri mu bibakururira ihohoterwa ari yo mpamvu ngo mu nama z’ubutaha kizigwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka