Haracyarebwa niba abahawe doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 batakongera gukingirwa - Impuguke

Inzobere mu by’imiti n’inkingo akaba ari n’Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyiga ku turemangingo tw’umubiri w’umuntu (Center for Human Genetics), Dr Leon Mutesa yavuze ko hakirimo kurebwa niba abantu bakingiwe Covid-19 batakongera guhabwa urundi rukingo, mu rwego rwo kubafasha guhangana na virusi y’icyo cyorezo irimo kugenda yihinduranya.

Dr Mutesa waganiriye n’Umunyamakuru wa Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, avuga ko abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bafite ubudahangarwa bugera kuri 94%, ariko ko bashobora kumara igihe kibarirwa hagati y’amezi 8-12 bagakenera kongera gukingirwa.

Dr Mutesa yagize ati “Ubushakashatsi burerekana ko iyi virusi igenda yihinduranya, mwabonye ubwoko buriho bwa Delta n’ubundi burimo kuvugwa muri ino minsi busa n’ubuteye impungenge, biragaragara y’uko abantu bahawe doze ebyiri babona ubudahangarwa buhagije ari uko babakoreye indi doze, turacyarimo kubikurikirana”.

Hari abarimo guhabwa inkingo ebyiri zitandukanye, birafasha ariko ni ibyo kwitondera

Dr Mutesa yakomeje asobanura ko abantu bahawe doze ya mbere ya AstraZeneca nyuma bagahabwa iya Pfizer-BionTech (kuko babuze iya AstraZeneca) ngo birimo gufasha, ariko bikaba ibyo kwitondera.

Yavuze ko guhabwa inkingo ebyiri zo mu bwoko butandukanye bitarigwaho neza ngo hamenyekane ingaruka z’igihe kirekire byazagira ku mubiri w’umuntu, cyane ko ‘urukingo rwinjira mu tunyabuzima ndangasano, mu maraso n’ahandi mu biranga ubuzima bw’umuntu’.

Ati “Icyo gihe rero gushyiramo urundi rukingo rukozwe mu bundi bwoko, ni ho tutaba tuzi yenda ingaruka zishobora kuzaba z’igihe kirekire, ariko ku makuru yahise agaragazwa ni uko abantu babasha gukora ubudahangarwa burwanya virusi kandi bikihuta nk’aho babonye doze ya kabiri ya rwa rukingo bari bakeneye”.

Dr Mutesa avuga ko icyagaragajwe n’ubushakashatsi ari uko ubudahangarwa ku muntu wahawe inkingo ebyiri za Covid-19 zo mu bwoko bumwe cyangwa izo mu bwoko butandukanye buba busa (buteye kimwe).

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu Rwanda ari iyitwa Delta, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu moko ya virusi ya Corona yihinduranyije ateye impungenge zikomeye, iya Delta iza ku isonga.

Ubundi bwoko bw’iyi virusi bumaze kwigaragaza hirya no hino ku isi nk’uko WHO ibivuga, ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yo muri Afurika y’Epfo, Delta yo mu Buhinde, Gamma yo muri Brazil na Epsilon yo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Asyiii !! Corona ,inkingo,.....bla...blaaaa.....ibi bintu biteye isesemi😤😤 imibiri y’abantu bayigize ingaranii????? Biteye isesemi gusaaaa

Julieta yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka