Hambere mu Rwanda: Imihanda yakozwe hifashishijwe agataro, imodoka ya mbere yatunzwe na Ruyenzi

Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, atangira agira ati "Kera hariho abantu bitwaga abamotsi, ukumva ku gasozi nijoro nka saa moya bavugije ifirimbi bati ’agataro ku muhanda, agataro ku muhanda!"

Ababayeho mu bihe byo hambere mu Rwanda bakoreshaga amaboko yabo mu gukora imihanda, igitaka bakacyikorera ku mutwe bakoresheje agataro
Ababayeho mu bihe byo hambere mu Rwanda bakoreshaga amaboko yabo mu gukora imihanda, igitaka bakacyikorera ku mutwe bakoresheje agataro

Mu gitondo buri muturage yafataga agataro akajya aho bahanga iyi mihanda mikuru iva i Kigali yerekeza mu ntara(Kigali-Huye-Nyamagabe Rusizi, Kigali-Musanze-Rubavu, Kigali-Gicumbi-Gatuna, Kigali-Karongi n’indi), akayoza itaka ka gataro akarimena aho barimo gusiza batunganya umuhanda.

Iyi miruho yose yatangiranye n’umwaka wa 1900 ubwo Rezida wa mbere w’Umudage, Richard Kandt bitaga Kanayoge yazaga gukoroniza u Rwanda, kugera ahagana mu myaka ya 1960 ubwo imashini ziswe ’caterpillar’ zari zitangiye kuruhura abantu ndetse n’ubukoroni burangira.

Umusaza Bizimana Jean Baptiste utubwira aya mateka, ni umuturage w’i Rutare mu Karere ka Gicumbi, wari ufite se wabo witwaga Sebahutu wabaye umwiru ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga.

Bizimana avuga ko mu bantu bose bakoze imirimo y’agahato mu gihe cy’ubukoroni badahembwa, nta n’umwe ukiriho kuko babaga baravunitse bikomeye, ariko akababazwa n’urubyiruko rw’iki gihe rudashaka gukora imirimo y’amaboko, aho guhinga kugeza ubu biharirwa abantu bakuru badashoboye.

Guhanga iyi mihanda myiza byagizwemo uruhare rukomeye n'ababayeho kera
Guhanga iyi mihanda myiza byagizwemo uruhare rukomeye n’ababayeho kera

Bizimana avuga ko ku munsi ngarukamwaka w’Umuganura cyangwa indi yo kumurika umusaruro Igihugu kiba cyaragezeho, ubutwari bw’abaharuriye inzira Abanyarwanda bariho muri iki gihe bwajya bwibukwa.

Aho umuhanda wabaga ugeze ukorwa, imodoka yahitaga ihagera

Inyigo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire (UNHABITAT) mu mwaka wa 2001, igaragaza ko iterambere ry’imiturire y’abantu ridashoboka hatariho uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, ahanini bwifashisha imodoka.

Urubuga Wikipedia ruvuga ko imodoka ya mbere ku isi yakozwe n’Umudage witwaga Karl Benz (ari na ho izina Mercedes Benz rikomoka) mu mwaka wa 1886, ikaba yari imodoka yitwaga «Patent-Motorwagen».

Imodoka ya mbere yakozwe na Benz yitwaga Patent-Motorwagen
Imodoka ya mbere yakozwe na Benz yitwaga Patent-Motorwagen

Nyuma y’imyaka ikabakaba 20 ubwo abakoroni binjiraga muri Afurika, Abadage bazanye imodoka mu bwato bayikuriramo ku cyambu cya Dar es Salam muri Tanzania, baza bayicukuriza umuhanda uhinguka i Kigoma mu burengerazuba bw’icyo gihugu, kugera n’i Bujumbura mu Burundi.

Kugera mu mwaka wa 1907 umuhanda uhuza Bujumbura na Astrida(Butare/Huye) wari wamaze gukorwa, ari na ko umuhanda uturuka muri Uganda winjirira i Gatuna na wo usozwa muri 1912, iyo yombi (uva i Huye hamwe n’uva i Gatuna) yaje guhurira i Kigali.

Umusaza Bizimana akavuga ko kuva aho Abadage binjiriye mu Rwanda mu 1895 kugera mu 1931 ubwo abakoroni b’Ababiligi bimikaga Umwami Mutara III Rudahigwa, imodoka ngo zagendwagamo n’abakoroni kuko uwari kuyigendamo bwa mbere yari Yuhi V Musinga, ariko banze kuyimuha bamuhora ko yari yarabasuzuguye akanga kubatizwa no kubayoboka.

Uretse Mutara Rudahigwa wari umwami, Umunyarwanda wa mbere usanzwe watunze imodoka ngo yitwaga Ruyenzi nk’uko Bizimana yakomeje kubiganiriza Kigali Today.

Yagize ati "Imodoka ya mbere mu Banyarwanda basanzwe yatunzwe n’uwitwaga Ruyenzi wari umushoferi wa Musenyeri Classe i Kabgayi mu mwaka wa 1943, nyuma yaho hari abandi baziguze kugera ku muturage wa hano iwacu i Rutare witwaga Bihigifuku Gervais wayiguze mu 1948".

Bihigifuku wabaye Umunyarwanda wa karindwi waguze imodoka, yayifatanyije n’uwitwaga Nshokeyinka nyuma yo guhimbira umuvugo Umwami Rudahigwa ku munsi yaturaga u Rwanda Krisitu Umwami ku itariki ya 27 Ukwakira 1946.

Umwami yabonye Bihigifuku na Nshokeyinka babaye aba mbere mu guhimba umuvugo mwiza, abongerera amafaranga ku yo bari bafite, bagura ikamyoneti(Camionette) yo mu bwoko bwa Chevrolet bayihimba izina rya ’Irivuzumwami’.

Icyo gihe, nk’uko umusaza Bizimana akomeza abyibuka, iyo modoka y’ikamyoneti yagurwaga amafaranga nk’ibihumbi mirongo itatu, mu gihe ivatiri nziza ya Volkswagen(izwi nka Gikeri) ngo yagurwaga amafaranga ibihumbi 15.

Gikeri ni zo modoka za mbere zinjiye mu Rwanda
Gikeri ni zo modoka za mbere zinjiye mu Rwanda

Imodoka ya Bihigifuku na Nshokeyinka yaje guhabwa akazi n’umwami Rudahigwa ko kujya ijyana amabaruwa y’iposita mu muhanda Astrida-Bujumbura, ariko ba nyirayo bakanayikoresha mu bucuruzi bwa zahabu.

Iyo modoka yaje gusaza ba nyirayo baratandukana, Nshokeyinka ajya kuba muri Uganda, Bihigifuku ajya kuba kontabure wa Komini Rutare kugeza ubwo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ahagana mu mwaka wa 1973.

Nyuma ya Irivuzumwami, Bihigifuku ngo ntabwo yongeye gutunga imodoka amarana igihe kinini, yakomeje kwishakira kubaho mu buzima bwa gisore ku buryo yaje gushaka atinze aza kubyara umwana wa mbere w’umuhungu, ubu ni umugabo w’imyaka 40.

Bizimana avuga ko madamu wa Bihigifuku batamaranye igihe kinini cyane kuko ngo yaje kwitaba Imana mbere ye, amusigiye abana atazi neza umubare ariko batari benshi cyane.

Bihigifuku yitabye Imana mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2020 afite imyaka 100, ariko ngo yari mu cyiciro cy’abaturage batishoboye, naho Nshokeyinka we ngo yari yaratabarutse kera ari muri Uganda.

Umusaza Bizimana ababazwa cyane n’uko mu bana ba Bihigifuku ntawafashe umurage wa se ngo atunge imodoka, wenda zajya zikorera imizigo ziyikura i Mombasa na Dar es Salam, ahubwo bakaba ngo barayobotse inzira yo kuba abarokore.

Bizimana avuga ko uwo muhungu w’imfura wa Bihigifuku ari Pasiteri mu Itorero rya ADEPR mu cyaro cy’i Gicumbi kure y’iwabo i Rutare, ndetse ko n’abandi bamukurikira bashobora kuba nta bushobozi bwo kugura imodoka bafite.

Nyuma ya Chevrolet na Gikeri zo ku gihe cya Bihigifuku, hagiye habaho imodoka z’ubwoko butandukanye, aha twavuga nka za Mercedes Benz n’ubu zikigezweho, izo bitaga BMW cyangwa Ikombi, za Toyota Land Cruiser bise Sura Mbaya na Toyota Stout kuri ubu zitangiye kwibagirana.

Toyota Stout n'ubwo zitangiye kwibagirana ariko zafashije abantu mu gutwara ibintu n'abantu mu myaka myinshi mu Rwanda
Toyota Stout n’ubwo zitangiye kwibagirana ariko zafashije abantu mu gutwara ibintu n’abantu mu myaka myinshi mu Rwanda

Kuri ubu bamwe mu bakunzi b’imodoka bavuga ko mu zigezweho muri iyi myaka benshi bitabira kugura, harimo nka V8, Vigo, Toyota Corola Coupé, Hyundai z’ubwoko butandukanye na RAV4 zivuguruye.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) kivuga ko kugeza ubu imodoka z’abaturage ku giti cyabo ziri mu mihanda, zikabakaba ibihumbi 120 ukuyemo iz’aba ambasaderi, iza gisirikare na Polisi, iza Leta ndetse n’iz’imiryango mpuzamahanga zimara igihe gito mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nyuma yo gusoma iyi nkuru nsanze hari ibyo uwo muntu ngo ni BIZIMANA yabeshye kuri muzehe BIHIGIFUKU. kuko muzehe BIHIGIFUKU ntago yatabarutse ari mucyiciro cy’abakene ahubwo yari umwe mu bantu bavuga rikijyana muri rutare yose. Ikindi kandi yari n’umutunzi wihagije kubintu byose, rero uwo muntu yarabeshye kandi ibyo nabyo nuguseya umuntu cyane ndetse no kumutesha agaciro imbere y’abantu batamuzi kandi sibyo rwose. ibyo bintu muzabikosore rwose kuko muzehe BIHIGIFUKU gervais yatabarukanye icyubahiro cye, rero ntawugomba kukimutesha.

kevin yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Nyuma yo gusoma iyi nkuru nsanze hari ibyo uwo muntu BIZIMANA yabeshye kuri muzehe BIHIGIFUKU kuko ntago yatabarutse ari mucyiciro cyabakene kuko yari mu bantu bavuga rikijyana muri rutare yose. rwose kuri icyo kintu arabeshye cyane kuko muzehe BIHIGIFUKU yari umusaza w’umutunzi kandi ntacyo yari abuze, rwose ahongaho yarabeshye cyane kandi harimo no kumusebya ndetse no kumutesha agaciro imbere y’abantu batamuzi kandi ari umuntu wapfanye icyubahiro cye. muzashake uko mubikosora kuko uwo muntu yagoretse amateka ibyo sibyo.

kevin yanditse ku itariki ya: 9-03-2024  →  Musubize

Inkuru ntacyo itwaye ariko amafoto yayo ntasobanuye neza, mushake amafoto asobanuye neza, murakoze

mentoo yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ibyo ni inyungu kuri buri muntu ahubwo mwakoze mushake izindi nkuru za kera

[email protected] yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Mwadukoreye inkuru nziza

kamere yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Ahubwo ibyo nibyo byabaye urwitwazo mumara abantu ngo babakoresheje uburetwa nabatutsi kandi abatware bali mu moko yombi umubare wubwinshi nurwitwazo naho abo batware uvuga bakoreshaga abantu menya neza uko bakoraga ninyungu babonaga ntakureba ngo umuhutu yahinze mwisambu yumutware wumututsi menya ko hali nabatutsi bahinganaga nabo cyangwa bagahinga mu masambu yabatware baba hutu nubu ukuruta aragukoresha nubu sinzi niba wikorera guca kuruhande mumvugo ni ngengabitekerezo ntabwo AbanyaRwanda bamoronije abandi keretse iyo muhinduye ko abandi bavuye ahandi hakaba nabavumbutse mubutaka bagatura u Rwanda!!

lg yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Hari abantu bigishwa amacakubiri gusa nabo ubwo niko babaikorera abo babyaye wagirango ni umuvumo ari nabyo bituma buri nkuru yose isohotse ivuga ku Rwanda barahaguruka bagashinga amacumu bagasohora uwo mwanda ubaba mu mutwe!
Hari igihe wenda uko babisohora bizabashiramo ariko kandi nibitanashira uwicaye nabi ababaza imbere ye nibwo atabura abo abangamira!

John yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Ibi byose mwita ubucoloni mwabikoze mwikorera iyo mihanda ntago umuzungu yayishyizeho amapine ngo ayijyane nanubu irahari kandi hari icyo yafashije abanyarwanda muri icyogihe! So uretse umuzungu se abanyarwanda ubwabo ntibacolonizaga abandi! Umuntu ngo ni umutware ugasanga afite abantu akoresha ntaguhembo baba mumasambu ye munzuri zinka sinakubwira ! Ahubwo iyo umuzungu ataza ngo ashyireho ibyo byinyungu rusange byo gukorera igihugu ubu biba bikimeze nkabyabindi byubuhake so tuvugishije ukuri umuzungu yibye byinshi birimo amabuye yagaciro ibyayi ikawa ...ariko yari afite un esprit ouvert yo gukorera business ye ahantu hatunganye hari ibitaro imihanda za trains nibindi mwebwe se?

Luc yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka