Hakuwe urujijo mu micungire y’umutungo w’abashakanye
Itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye impano n’izungura ryatowe na Sena nyuma y’uko rikorewe ubugororangingo hagamijwe gukemura ibibazo byari mu risanzwe.
Iki gikorwa kikaba cyabaye kuri uyu wa mbere taliki 19 Ukwakira 2015, ubwo komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri Sena yagezaga ku nteko rusange raporo ku isuzuma ry’umushinga w’iri tegeko
Mu mpamvu zatumye itegeko risanzwe rivugururwa, hari uko ngo urupfu rutari mu mpamvu zisesa imicungire y’umutungo w’abashakanye.
Ibi ngo byatezaga urujijo mu gihe cyo kuzungura, ugasanga abantu baritiranya uburenganzira bwo kuzungura n’ubw’uwapfakaye akomora ku buryo bw’imicungire y’umutungo yari yarahisemo.
Ikindi ngo ntiryateganyaga kuzungurana kw’abashakanye ndetse ngo n’urutonde rw’abazungura rwari ruteganyijwe rwakurikizwaga gusa mu gihe cy’ivanguramutungo rusange ntiruteganywe ku bundi buryo bwo gucunga umutungo w’abashakanye.
Indi mpamvu ngo ni uko itegeko risanzwe ritari rihuje n’ivugururwa ry’inzego z’imitegekere kimwe n’iz’ubucamanza.
Umushinga w’iri tegeko waturutse mu mutwe w’Abadepite ufite ingingo 102, ziza kuba 104 nyuma y’ubugororangingo bwa Sena.
Muri izi ngingo 104, 30 zemejwe uko zari ziri, 40 zikorerwa ubugororangingo bw’imyandikire n’aho 34 zikorerwa ubugororangingo bw’ireme.
Iri tegeko ryemejwe n’Abasenateri bose bari bitabiriye inteko rusange uko bari 23, bityo riba riratowe nk’uko byatangajwe na Makuza Bernard Perezida wa Sena.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibarivugurure kuko hateye itana ry’abashakanye ugasanga rirakenewe