Hakomeje ubukangurambaga bwo kuirinda amakimbirane mu miryango

Polisi y’igihugu ikomeje uruzinduko mu Karere ka Kirehe iasuzuma uko ibibazo by’ihohorerwa bihagaze no kwigisha abaturage kuryirinda.

Iki gikorwa kirakorwa n’ishami ryayo rishinzwe kurwanya ihohorerwa n’indi miryango inyuranye, ryasuye abaturage bo mu kagari ka Kazizi umurenge wa Nyamugari.

Abaturage bishimiye uburyo urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rwabahaye serivise nziza mu kubakemurira ibibazo.
Abaturage bishimiye uburyo urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rwabahaye serivise nziza mu kubakemurira ibibazo.

Umuyobozi wa Isange one stop center Spt Shafigo Murebwayire, yasabye abaturage kugana ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa igihe cyose barikorewe.

Yagize ati “Uramutse uhuye n’ikibazo by’ihohoterwa nibyiza kugana isange byihuse bakagufasha, hari abahohoterwa bagatinda kugera kuri Polisi ubimenyetso bikaba byasibangana.

Nk’umwana wafashwe ku ngufu biba byisa iyo muganye ikigo Isange kuko iyo yasambanyijwe ahabwa ubufasha bwihutirwa akaba yikingira ubwandu bwa SIDA ntibumugereho.”

Abayobozi batandukanye mu nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari bitabiriye ibyo biganiro.
Abayobozi batandukanye mu nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari bitabiriye ibyo biganiro.

Abaturage bakomeje gukangurirwa kwirinda amakimburane mu miryango mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

ACP Maurice Murigo umuyobozi wungirije muri Polisi mu rwego rushinzwe iperereza CID avuga ko abaturage badashobora kugera ku iterambere birirwa mu makimbirane.

Ati “igihe cyose ikoze ibinyuranyije no guteza imbere umuryango wawe urasubiza inyuma iterambere ry’igihugu, niyo mpamu twitwaje iyi modoka ya Polisi ifite ibiro n’abahuguriwe kumva ibibazo by’abaturage no kubagira inama ariko uwanyuranyije n’amategeko agakanirwa urumukwiye.”

Ku murongo w'abafite ibibazo, abaturage bari benshi.
Ku murongo w’abafite ibibazo, abaturage bari benshi.

Rwabuhihi Rose umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe uburinganire (GMO), asanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiye guhagarara, asanga ubuyobozi bw’akarere bukwiye kubigiramo uruhare runini.

Ati “Batweretse ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 216 byakozwe muri uyu mwaka wa 2015.

Ariko muri raporo ntibagaragaza uko abo babikoze bahanwe byaba byiza bagiye bakurikirana imirangirize y’imanza bakamenya niba abo banyabyaha bahanwa koko nibwo ihohoterwa rizacika burundu.”

Abaturage batanze ibibazo bahura nabyo mu miryango bishimiye uburyo byakemuwe n’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa. Bemeza ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro, bikazabafasha kurirwanya.

Iyi gahunda irakorwa ku na Polisi n’Ikigo gishinzwe uburinganire (GMO) ku bufatanye na MINISANTE, MIGEPROF na MIDIMAR, aho bazenguruka mu turere bagamijwe kwigisha abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

police yacu sinabona uko nyishimira kandi abaturage nabo basabwe kujya bayifasha kugeza ikirego cyabo ku gihe maze abakosheje bagahanwa abarenganye bakarenganurwa

kayondo yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka