Hakenewe ubushishozi mu igenamigambi ry’umuganda
Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2015 witabiriwe n’abantu benshi, bamwe muri bo babura icyo bakora.
Ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, umuganda wakorewe mu Kagari ka Nyamirembe, Umurenge wa Karama; hasizwa ikibanza cy’ahazubakwa ibyumba by’amashuri bitandatu kuri GS sainte Agathe Nyamirembe.

Amashuri azubakwa n’umufatanyabikorwa “ Margret Foundation”, ariko abaturage bagashyiraho uruhare rwabo rw’umuganda wo gusiza ikibanza no gucukura umusingi.
Ku nshuro ya mbere basiza, abaturage bitabiriye basaga 1500 bitwaje ibikoresho ariko kubera umubyigano harimo abihagarariye kubera kubura icyo bakora.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yabashimiye ubwitabire ariko arasaba abashinzwe gutegura umuganda kubikora ku buryo buri wese waje mu muganda akora.
Ati “Iyo mubaye benshi cyane hari igihe biba bwa buro bwinshi butagira umusururu. Abantu bashobora gupanga buri mudugudu bakawuha umunsi wawo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, atangaza ko hari ibigekeneye kunozwa mu mikorerwe y’umuganda kuko nta kibazo cy’ubwitabire buke kikigaragara. Hakwiye kurebwa mbere ikizakorwa n’abashinzwe kugikora ndetse n’igihe kizamara ku buryo buri wese uzitabira azabyazwa umusaruro.

Ngo kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere hari komite zishinzwe gutegura umuganda, zikamenyesha abaturage kare igikorwa kizakorwa ndetse n’ibikoresho bizakenerwa.
Rutsinga ati “Bimwe mu bigikeneye kunozwa harimo kureba ikizakorwa n’abazagikora kugira ngo buri wese abe afite umurimo. uko rero tugenda tunoza imikorere yacu, ni ko n’ibyongibyo bizakomeza kugenda binozwa”.
Abaturage b’Akagari ka Nyamirembe, bishimira ko bagiye kubakirwa amashuri kuko ayo bari basanganywe yubatswe mu 1940 yari amaze gusaza.
Nzabarerwa Sylvain, umwe mu bize kuri iki kigo, avuga ko cyatangiye ari ishuri rimwe ryigirwamo n’umwaka wa mbere n’uwa kabiri; ariko kuri ubu rikaba rifite n’amashuri yisumbuye.
Umuganda ni bumwe mu buryo bwo gushaka ibisubizo ku bikorwa by’iterambere rusange. Imirimo ikorwa n’abaturage yunganira ingengo y’imari ya Leta; bigatuma amafaranga yari gukora bimwe mu bikorwa rusange akoreshwa mu bikorwa byinshi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|