Hagiye kongerwa igihe cy’inyigisho ku bashaka kurushinga
Nyuma y’uko hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara imibanire itari myiza hagati y’abashakanye, inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zatangiye gushaka umuti wacyo harimo no kongera inyigisho zihabwa abagiye kurushinga.
Akarere ka Ngoma kemeje ko abashaka kurushinga bazajya bahabwa inyigisho ku munsi wihariye atari ku munsi baje gusezerana mu mategeko nkuko byari bisanzwe.
Uyu mwanzuro ugamije ko abagiye gusezerana bajya babanza kumva neza no gucengera isezerano bagiranye kuko ku munsi wo gusezerana inyigisho bahabwa akenshi batazumva bitewe n’imyiteguro y’ibirori baba bafite ugasanga biteje ikibazo nyuma.
Uretse kuba gutanga inyigisho ku munsi nyirizina ku basezerana byaratumaga inyigisho bamwe batazumva, hari n’ikibazo cy’uko wasangaga abasezerana batarahabwaga umwanya uhagije wo gutekereza ku isezerano bagirana cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’imitungo aho wasangaga barabibabwiraga bagahita babasaba guhitamo.

Ingero zifatika zishobora kuba zaratumye hafatwa uyu mwanzuro ngo ni mu murenge umwe w’aka karere, aho abasezerana baje gusezerana bamara gusobanurirwa uburyo bw’imicungire y’umutungo maze ntibabashe guhuza bigatuma ubukwe busiba.
Umugabo yifuje ko yasezerana n’umugore we ivangura mutungo maze umugore nawe ashaka ivangamutungo maze ntibabasha kubyumvikanaho bituma ubukwe busiba bitewe nuko batari barabonye umwanya wo kubyumvikanaho nyuma yo guhabwa inyigisho zabyo.
Abayobozi bashinzwe irangamimerere biyemeje ko bazajya bigisha abitegura gusezerana byemewe n’amategeko byibuze inshuro imwe mbere yuko umunsi nyirizina ugera kandi utaje kuzikurikirana agafatwa nk’utujuje ibisabwa kugirango asezeranwe.
Umuyobozi w’akarereka Goma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yashimye icyo gitekerezo maze asaba ko cyafatwamo umwanzuro.
Yagize ati “Hari ubwo usanga umugabo ahisemo uburyo bwo gucunga umutungo umugore atashakaga, umugore agapfa kwemera ngo ubukwe budapfa. Ibi ugasanga bigize ingaruka nyuma mu mibanire yabo. Nibigishwa mbere bazabona umwanya wo guhitamo uburyo bubabereye maze banabyumvikaneho”.
Muri Gatolika ho abagiye kurushinga bazajya biga amezi atandatu
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhororo iherereye mu karere ka Ngororero we atangaza ko abasore n’inkumi bagiye gushinga ingo bagiye kujya biga amezi atandatu kugirango bategurwe baganiririzwa ku bigendanye no gushinga ingo.
Padiri Kanoyoge avuga ko uku gutegurwa bizagabanya ibibazo bisigaye byigaragaza mu miryango, aho abashakanye batana kubera ko batabonye igihe kirekire cyo kwitegura gushinga ingo.

Ubusanzwe muri Kiliziya Gaturika, abagiye gushinga ingo bigaga amezi abiri ariko ngo bimaze kugaragara ko iki gihe ari gito ugereranyije n’ibisabwa ngo ugiye gushinga urugo abe yiteguye koko.
Bimwe mu byo Padiri Kanayoge agaragaza bitungura abamaze gushinga ingo bananiranwa bikabaviramo gutana ni ukuba rimwe na rimwe baba batabonye igihe gihagije cyo kuganira ku buzima bw’urugo.
Abagiye gushinga ingo bakwiye ngo gusobanukirwa n’ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo, n’imiterere y’ubuzima bw’imyororokere.
Ni muri urwo rwego biteganyijwe ko mu nyigisho zihabwa abagiye kurushinga hagiye kubaho ubufatanye n’abaganga bakajya bahabwa umwanya wo gusobanurira abasore n’inkumi impinduka zishobora kuba mu buzima bwabo.
Padiri Kanayoge agira ati « hari igihe abagiye gushinga urugo baba batazi ibyerekeranye n’imiterere y’umubiri wabo batinda nko kubyara ugasanga birabateranyije kuko bashakanye batiyizi n’icyabafasha ».

Nka Kiliziya Gaturika kandi ngo ni ngombwa ko hafatwa umwanya wo gukurikirana abashinze ingo, bakora amavugurura y’amasezerano, yubile y’imyaka 25 na 50 y’amasezerano yo gushyingirwa ndetse ngo hakaba hongerwaho no kwizihiza isabukuru ngaruka mwaka yo kurushinga nk’uburyo bwo gukurikirana no kwibukiranya.
Jean Claude Gakwaya & Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birakwiye ko abantu barushinga bumva mubyukuri inshingano zitumye babana ikindi bakabwira kubyara abo bashobora kurera kuko mu Rwanda abantu cyane abo mugiturage ntibarabyumva kandi ubutaka bwiki gihugu butiyongera
mu rwego rwo kunoza imibanire nta guhubuka mu bashakana inyigishi nyinshi zirakenwe maze abashaka bakaba bazi neza ibyo bagiyemo