Hagiye gushyirwaho utunama dushinzwe kurwanya ruswa mu mirenge n’utugari
Inama ngishwanama igamije kurwanya ruswa yemeje ko utunama dushinzwe kurwanya ruswa tugezwa mu mirenge n’utugari ariko ntibikuyeho ko no n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru bazagaragarwaho ruswa bazahanwa.
Imyanzuro yashyizwe ahagaragara tariki 26/10/2012 n’iyi nama ngishwanama ishinzwe kurwanya ruswa mu Rwanda, iribanda ku byavugiwe mu nama zagiye zibaho hagati y’inzego za Leta zitandukanye zigize iyi nama ngishwanama.
Muri iyi myanzuro hagaragaragaramo ibiganiro bigamije kunoza ishyirwaho ry’utunama ngishwanama tuzajya mu mirenge n’abazaba batugize.
Umuvunyi mukuru, Aloyiziya Cyanzayire, yatangaje ko uretse no mu mirenge hari na gahunda yo gushyira utwo tunama mu tugari. “Tugomba guhashya ruswa mu nzego zose aho ziva zikagera. Nyuma y’imirenge turateganya gushyira utwo tunama mu tugari kugira ngo inzego zose za Leta zigire ijambo mu kurwanya ruswa aho yava hose”.
Izi nzego zihuriye ku bikorwa byo kurwanya ruswa zivuga ko nta rwego rw’abantu uru n’uru zishobora gutinya gukurikirana mu gihe baketsweho icyaha cya ruswa.
Alphonse Hitiyaremye, umushinjacyaha mukuru wungirije, yagize ati; “Twe inzego zishinzwe gukurikirana no guhana ibyaha nta bantu dutinya. Abaminisitiri, abanyamabanga bahoraho, abayobozi bakuru b’ibigo bagiye bakurikiranwa bamwe birabahama abandi baba abere, ndetse hari n’abakiri mu magereza”.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yo itangaza ko impamvu inzego z’ibanze zikunze kuvugwaho ruswa kurusha izindi, ari uko abayobozi b’ibanze ari benshi ugereranyije n’izindi nzego.
Mufuruke Fred Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze yagize ati; “Iyo tuvuze inzego z’ibanze tuba tuvuze umujyi wa Kigali, uturere 30, imirenge 416, utugari 2148 n’imidugudu 14.841. Izo zose ni inzego z’ibanze kandi zirimo abantu benshi ntibitangaje rero kuhumva ruswa kurusha ahandi”.
Mu myanzuro yafashwe kandi harimo kwihutisha ikibazo cy’abaturage bimuwe ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo, ndetse n’ikibazo cyagaragaye mu mitangire y’ubutaka mu karere ka Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.
Ku bijyanye n’isizuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’abibumbye yo kurwanya ruswa (UNCAC), u Rwanda ruzagenzura Ghana na Burkinafaso, dore ko aya masezerano ateganya ko ibihugu bimwe bigenzura ibindi.
Christian Mugunga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|