Hadutse ruswa yitwa “Ikiziriko” muri gahunda ya Girinka

Mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa ubwoko bwa ruswa isabwa abahabwa inka muri gahunda ya Girinka izwi ku izina ry’Ikiziriko.

Mu gihe mu Rwanda hari kwizihizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buragaragaza ko hari ibimenyetso bikomeje kugaragara bya ruswa mu nzego z’ibanze cyane muri serivisi zihabwa abatishoboye.

Abayobozi mu Ntara y'Iburengerazuba barasabwa gushyira hamwe bakarwanya ruswa
Abayobozi mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa gushyira hamwe bakarwanya ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara, Jabo Paul avuga ko bumwe mu bwoko bw’iyi ruswa ari itangwa muri gahunda ya Girinka.

Ati: “Murabizi ibibazo biri muri gahunda ya Girinka, ejo twari kumwe n’abavuzi b’amatungo, batubwira, ikintu cyantangaje, kugira ngo ubone inka ngo ugomba kuba witwaje ikiziriko, nti utazi kuboha ikiziriko wabigenza ute? Bati ashwi ni ukuba witwaje amafaranga, hamwe ni ibihumbi 20 ahandi ni 30.”

Bagaragarijwe ko ruswa yiganje muri serivisi ndetse n'izihabwa abatishoboye
Bagaragarijwe ko ruswa yiganje muri serivisi ndetse n’izihabwa abatishoboye

Ku ruhande rwarwo, urwego rw’umuvunyi rwo ruvuga ko kugeza ubu aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa hashimishije, aho ruza ku mwanya wa 5 muri Afurika, ndetse rukaza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo ruswa nke, gusa rukavuga ko kugeza ubu aho yiganje ari muri serivisi.

Inzego z'umutekano zirasabwa gukaza ingamba ngo ruswa icike
Inzego z’umutekano zirasabwa gukaza ingamba ngo ruswa icike

Musangabatware Clement, Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibindi byaha bisa nayo ati:” Urebye aho turi, turahishimiye, ariko dushaka gukomeza gutera imbere kurushaho, ahantu hakunze kugaragara ruswa cyane ni muri serivisi, abashaka ibyangombwa byo kubaka, abashaka inguzanyo mu mabanki, byagaragaye ko 51% batanga ruswa bagira ngo bihutishe serivisi.”

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n'ibindi byaha bisa nayo Musangabatware Clement yibukije ko kurwanya ruswa ari uruhare rwa buri wese
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’ibindi byaha bisa nayo Musangabatware Clement yibukije ko kurwanya ruswa ari uruhare rwa buri wese

Ikibazo cya Ruswa muri gahunda ya Girinka muri iyi Ntara by’umwihariko mu Karere ka Karongi kiri mu byagiye bigaragazwa n’abaturage mu cyumweru cy’imiyoborere myiza aho ubuyobozi bwabaga bwegereye abaturage hagamijwe kumva ibibazo bafite.

Icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye kuwa 29 Ugushyingo, kikazasozwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa tariki ya 09 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka