Habonetse impapuro zerekana ko mbere ya Jenoside u Rwanda rwari rufite misile
Hari impapuro zavumbuwe ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumye (UN), zigaragaza ko mu bubiko bw’ingabo za mbere ya Jenoside harimo intwaro za misile zaturutse mu Bufaransa zishobora kuba zarakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana.
Izo mpapuro zerekana lisiti y’intwaro ingabo za mbere ya Jenoside zari zifite zerekana ko mu ntwaro ingabo z’u Rwanda zari zifite harimo umubare utazwi wa misile zirasa ziva ku butaka zijya mu kirere zitwa «missiles sol-air de type SA-7» na misile 15 zo mu bwoko bwa «missiles sol-air Mistral» zakorewe mu Bufaransa.
Izi mpapuro zari zibitswe mu bubiko bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) guhera mu 1994, ariko ntacyo bigeze bazivugaho mu myaka hafi 20 Jenoside ibaye mu Rwanda.
Nubwo nta gihamya ko izi ntwaro arizo zakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana, kuboneka kw’izi mpapuro birakuraho ibinyoma byakomeje kuvugwa ko mbere ya Jenoside ingabo z’u Rwanda nta ntwaro nk’izo zari zifite.
Kuba ingabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside zari zifite mwene izo ntwaro si ubwa mbere bivuzwe. Indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu Rwanda amezi make mbere ya Jenoside zakoze ibarura ry’intwaro zari mu gihugu; nk’uko byatangajwe na Liberation.
Raporo y’iryo barura yemejwe na komanda w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda yoherezwa ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye i New York ariko ntiyitabwaho.
Iyo lisiti y’intwaro kandi yashyikirijwe abari bahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri UN. Nyuma yaho yometswe ku yindi nyandiko y’amapaji umunani yanditswe tariki 01/09/1994 yitwa “Ancienne armée rwandaise : capacités et intentions”.
Kuri paji ya kane y’iyo nyandiko naho bagaruka kuri izo ntwaro zari zifitwe n’ingabo zahoze ari iz’u Rwanda ariko bibanda ku mpungenge ziteje mu karere kuko izo ngabo zari zarahungiye muri Kongo zishakaga gutera u Rwanda. Iyo nyandiko yohererejwe Kofi Annan wari ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri UN ndetse no ku wari uhagarariye UN mu Rwanda ariko iza kwibagirana.
Raporo ya Jean-Louis Bruguière ndetse n’iya Marc Trévidic na Nathalie Poux zose zivuga ko bidashoboka ko misile yo mu bwoko bwa missile Mistral yaba yarakoreshejwe mu iraswa ry’indege ya Habyarimana ngo kubera ko izo misile zakorewe mu Bufaransa bitari byemewe kuzohereza mu kindi gihugu kugeza muri 1996.
Ese u Bufaransa bwaba bwarahaye u Rwanda izo misile butitaye ku mategeko yabubuzaga kuzohereza mu kindi gihugu? Bigaragaye ko izo misile ari zo zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana byagaragaza uruhare igihugu cyazikoze cyangwa se cyari kizifite (Ubufaransa) cyagize mu byabaye mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|