Guverinoma yagabanyije umubare w’abakozi ba Leta boroherezwaga mu ngendo bakora

Inama y’abaministiri yateranye ku wa gatanu ushize, yagabanyije umubare w’abakozi ba Leta bafashwaga kubona ibinyabiziga byabo bwite, guhera ku bayobozi mu nzego nkuru za Leta kumanura, ndetse inagabanya amafaranga azajya ahabwa abasigaye, kugera ku kigero cya 30%.

Dr Alexis Nzahabwanimana, Umunyabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yabitangaje mu kiganiro bamwe mu ba Ministiri bagiranye n’abanyamakuru, ku wa kabiri tariki 02/7/2013, aho asaba abakozi ba Leta kwitabira kugenda mu modoka rusange.

Guhera kuri ba “Directeur” muri Guvernoma kugera mu nzego z’ibanze za Leta, bakuriweho uburyo bwaboroherezaga mu ngendo bakora, ariko iki cyemezo kikaba kitareba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, n’ubwo ngo ikigero cy’amafaranga bahabwaga nacyo cyagabanutse, nk’uko Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) ibiteganya.

Iyi Ministeri igaragaza ko urwego rukuru kurusha izindi muri Leta, ruzagenerwa amafaranga miliyoni 25 yo koroherezwa kugera cyangwa kuva ku kazi, avuye kuri miliyoni 35 yatangwaga kuva mu mwaka w’2008; ndetse ko ayo mafaranga azajya atangwa buri myaka itanu aho kuba ine nk’uko byari bisanzwe.

Icyakora ngo abari mu byiciro byihariye by’abakozi ba Leta, (harimo abafite ubumuga), bazakurirwaho imisoro mu gihe bazaba bashaka kwigurira imodoka zabo; gusa ngo abayobozi bazagura imodoka irengeje igiciro giteganywa muri gahunda nshya, bazasabwa kwitangira imisoro y’inyongera, nk’uko Umunyamabanga wa Leta yongeyeho.

Dr Nzahabwanimana avuga ko iyi gahunda yagiyeho hakurikijwe ko imihanda yabaye myiza kandi myinshi mu gihugu hose, kandi ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange nazo zimaze kwiyongera; agasaba abakozi b’ibigo bitandukanye kwishyira hamwe bakikodeshereza ibinyabiziga byajya bibageza aho bajya.

Gahunda yo korohereza abakozi ba Leta mu ngendo, yagiyeho muri 2005, ivugururwa mu mwaka 2008, ikaba yongeye gusubirwamo no gukurikizwa guhera ku itariki ya 01/7/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ministri nzahabwanimana agomba kuba yibera i kIGALI gusa
ntatembere mu turere twose ngo amenye uko imihanda imeze.azagere muri rutsiro arebe ko azongera kuvuga ngo
imihanda ni myiza mu gihugu hose.

kevin yanditse ku itariki ya: 5-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka