Guverinoma y’u Burundi irashyize yemera kurekura umurambo wa Amb. Bihozagara

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 4 Mata 2015 yashyize yemera kurekura umurambo wa Amb. Jacques Bihozagara ngo uzanwe gushyingurwa mu Rwanda.

Ahagana mu ma saa cyenda na mukamyabiri ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Amandin Rugira, yanditse kuri Twitter ko u Burundi bwari bumaze kwemera mu nyandiko gutanga umurambo wa Amb Jacques Bihozagara.

Guverinoma y'u Burundi yatanze uburenganzira ko umurambo wa Amb Jacques Bihozagara uzanwa mu Rwanda.
Guverinoma y’u Burundi yatanze uburenganzira ko umurambo wa Amb Jacques Bihozagara uzanwa mu Rwanda.

Amb Jacques Bihozagara yaguye muri Gereza ya Mpimba mu Burundi aho yari afungiwe guhera mu Ukuboza 2015 ashinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

Byabaye nyamara mu gihe Bihozagara yari yarahagaritse imirimo ya politiki akajya mu bucuruzi ari na cyo cyari kimubesheje mu Burundi, ariko aza gutabwa muri yombi mu bihe by’imvururu za politiki muri icyo gihugu zatezwaga n’ubwumvikane buke kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

U Burundi ntibwahwemye kwitakana Leta y’u Rwanda buyishinja kuba inyuma y’izo mvururu bibuviramo kwikanga buri Munyarwanda wese uri mu Burundi cyangwa ugiyeyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abarundi yemwe . Mube maso cyane . Ibyabereye mu Rwanda 1994 . Abarundi n ubwo ntamenya amazina ysbo bari rwose nkaho batumwe. N anone ingaruka barazikomezanya iwabo . Ndetse ibitekerezo bibi byarimutse byambuka umupaka bijya iburundi . Nituvuga Never again kuri Genocide twibukeko mu Burundi abantu bapfa bazira ubwoko . Ese nyuma y imyaka yose twibuka genocide yakorewe abatutsi n’iki u Rwanda rwakora kuri ikI Kibazo ?

Ngenzi Joseph yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Birababaje gusa umuryango wihangane Leta yacu ikurikirane leta yabarundi

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka