Guverineri Uwamariya yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 27/12/2011, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage ahubwo bakajya bakemura ibibazo byabo ku gihe.

Mu nama yagiranye n’ abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikijyana muri ako karere, Uwamariya yababwiye ko hari ibwiriza rya Minisitiri w’Intebe risaba abayobozi ko bagomba gukemura ibibazo by’abaturage by’ibuze bitarenze iminsi itatu.

Uwamariya yagize ati “nimwegere abaturage mukemure ibibazo byabo kuko ibyo bizatuma mubasha kwesa imihigo maze mugakura akarere kanyu ku mwanya wa gatandatu kakaza imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yagejeje kuri guverineri w’intara ishusho y’akarere, anasobanura ko Bugesera isigaye ari ikigega cy’imyaka kandi mbere yararangwaga n’inzara bigatuma abaturage basuhuka.

Rwagaju yagize ati “imyumvire y’abaturage yarahindutse ubu abaturage basigaye bitabira guhinga no mu gihembwe A kandi bitarajyaga bibaho kubera gutinya kurumbya imyaka yabo.”

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko ibibazo byinshi byabajijwe bijyanye n’iterambere ry’akarere nk’amashanyarazi n’imihanda idakozwe bigiye gushakirwa umuti habayeho ubufatanye n’inzego zose.

Guverineri yanasuye ibikorwa binyuranye by’iterambere biri muri ako karere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka