Guverineri Uwamariya Odette yasoje Itorero ry’Imparirwakurusha
Kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda ni bwo butumwa bwatanzwe ku banyeshuri basoje Itorero mu karere ka Nyagatare tariki 17/12/2012.
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, wasoje izi nyigisho yatangaje ko ubuyobozi bwiteguye gufasha uru rubyiruko kugira ngo umusaruro w’imbaraga zarwo ugere kuri buri Munyarwanda.
Mu masomo bahawe hibanzwe ku gukunda igihugu, amateka y’itorero mu Rwanda rwo hambere, bakaba barabwiwe ko igikuru cyanatumye iyi gahunda igarurwa ari ugushimangira ubunyarwanda burangwa n’umuco w’ubupfura n’indangagaciro na kirazira.
Nk’uko byumvikanye mu byivugo by’izi mparirwakurusha z’akarere ka Nyagatare izi ndangagaciro na kirazira bya kinyarwanda ni byo zimaze iminsi zitozwa zikaba zanabigaragaje mu mihigo ziteguye kwesereza hirya no hino aho zikomoka.

Mu mihigo bahigiye imbere y’ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba bakazanayishyiraho umukono, biyemeje kugira uruhare mu gukangurira abaturage gahunda za Leta bibanze ku isuku n’isukura, kurwanya imirire mibi, kwigisha abaturage gusoma no kwandika n’ibindi.
Banagaragaje kirazira zirimo kurya ruswa, kwica cyangwa kumena amaraso mu bana b’Abanyarwanda, kuvangura n’ibindi.
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ku ruhande rw’ubuyobozi bamaze kwitegura kunganira imbaraga, ubumenyi n’ubutore bw’uru rubyiruko rwiteguye gutangira urugerero, aho ruzarangwa n’ibikorwa bifitiye akamaro umuryango nyarwanda.
Iyi gahunda y’urugerero kandi ngo ni ubundi buryo bugiye gutuma urubyiruko rurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda, kuko rugiye guhabwa icyerekezo.
Yagize ati “aho kugira ngo bishore mu biyobyabwenge, no mu bindi bubatesha agaciro, azaba afite ibikorwa bifatika umunsi ku wundi azaba afite icyo abyuka ajya abyuka ajya gukora ndetse nanataha yisuzume ko yakigezeho.”
Mu byifuzo bagaragarije umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba akemera ko bizashyirwa mu bikorwa, aba basore n’inkumi bifuje ko igihe cyo gutozwa cyongerwa, ikindi kandi bakajya bategurirwa ingendo by’umwihariko ahantu ndangamateka kuko byabafasha kuyacengera.

Kuri site na Nsheke mu murenge wa Nyagatare hatorejwe urubyiruko 766, biyongera kuri 290 batorejwe mu ishuri rya SOPEM mu murenge wa Rukomo na 381batorejwe i Nyarurema mu murenge wa Gatunda.
Abatorejwe mu Nsheke bo bakusanyije inkunga y’amafaranga 117 500 yafashije utishoboye mu mudugudu wa Burumba mu kagari ka Barija. Mu gihe abo mu murenge wa Rwempasha bo bagaragaje agashya, bashyigikira Agaciro Development Fund n’umusanzu w’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo biyemeje bazabikore ntibizabe amasigara kicaro nka bakuru babo ba 2009,2010 na2011 kuko bahize byinshi birangira ntacyo bakoze cyane cyane bibanze ku kwigisha abaturage gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe kandi bagakora ubuvugizi leta ikubaka inganda zitunganya umusaruro cyane cyane uwibigoli ndababwiza ukuri imirenge nka Matimba izaba nkiburayi