Guverineri Munyantwali arasaba abaturage be kwiha agaciro bahereye mu miryango yabo
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arasaba abatuye iyi ntara kwihesha agaciro bahereye mu miryango yabo kuko ari yo shingiro y’umuryago nyarwanda wose.
Ibi uyu muyobozi yabisabye abaturage be ubwo yasuraga abo mu karerere ka Muhanga mu gace kazwi ku izina rya Ndiza mu murenge wa Rongi tariki 12/12/2012.
Munyantwali yasabye aba baturage gushakira umutekano mu ngo zabo birinda intonganya no gushwana kwa hato na hato bikurura umutekano muke mu muryango wose ndetse no mu gace batuyemo.
Yanabasabye ko ibyo bakora byose babikora baharanira ibibahesha agaciro, aho gukora ibikabambura. Munyantwali yagize ati: “dukwiye agaciro, tugomba kugira agaciro”.

Muri iyi ntara batangije gahunda yo kubarura imiryango ibanye nabi kugira ngo igirwe inama. Imwe muri iyi miryango yashyizwe ahagaragara ku buryo imwe mu yagiriwe inama yisubiyeho ikaba yararetse intonganya.
Si imiryango gusa ibanye nabi ishyirwa ku rutonde kuko n’imiryango ibanye neza nayo yashyizwe ahagaragara kugirango ihembwe ndetse inabere urugero rwoza imiryango ibanye nabi.
Umuyobozi w’umurenge wa Rongi, Ntagisanimana Jean Claude, avuga ko umurenge ayoboye umaze kugera ku bikorwa binyuranye bigamije iterambere harimo isoko ryubatse ahitwa Ruhango, amashuri, imihanda n’ibindi, byose ngo bakaba babikesha ubufatanye bw’abaturage n’imibanire myiza mu miryango imaze kwimakazwa.
Umurenge wa Rongi ufite imidugudu 29 n’utugari tugari ukaba ufite abaturage 27, 356 bari mu miryango 6360.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|