Guverineri Bosenibamwe yifatanyije n’abaturage ba Gicumbi kwagura ibikorwa remezo
Mu rwego rwo kurushaho kwiyubakira ibikorwa by’iterambere, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, tariki 25/03/2013, yifatanyije n’abaturage ba Gicumbi kwagura umuhanda uhuza utugari twa Ruvumu na Karushya.

Guverineri Bosenibamwe yatangaje ko yishimiye ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abaturage byumwihariko ashimira byimazeyo abaturage b’umurenge wa Bukure anabasaba gukomeza kwitabira gahunda za Leta zose kuko zigamije kubateza imbere.

Yagarutse ku bikorwa bamaze kwikorera birimo inyubako ya sacco y’umurenge wa Bukure yubatswe n’abaturage ubwabo ifite agaciro ka miriyoni 15, ubwisungane mu kwivuza aho bageze ku kigero kigera kuri 96%. Yasoje ijambo rye abasaba kwigira no kwihesha agaciro mubyo bakora byose.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yashimiye cyane abaturage b’umurenge wa Bukure kubera ubwitabire bushimishije kimwe n’igikorwa cy’ingirakamaro bikoreye cyiyongera ku bindi bikorwa bigamije iterambere ry’umurenge wa Bukure birimo kubaka amashuri, ubuhinzi n’ibindi.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen Emmanuel Ruvusha, yasabye abaturage b’umurenge wa Bukure kwicungira umutekano, bakirinda impuha zigamije kuyobya abaturage ndetse no gutuma batagera ku terambere biyemeje.

Yanabasabye kandi gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, kwitabira irondo aho kuzarikora ari uko mu murenge habonetsemo ikibazo cy’umutekano muke ndetse bakibuka ko umutekano ari inkingi y’amajyambere.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|