Guverineri Bosenibamwe yasabye abayobozi ba Gicumbi kwegera abo bayobora
Gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu ntara y’amajyaruguru byabereye mu mu murenge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi maze umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi kwegera abo bayobora.
Mu ijambo rye yavugiye muri uwo muhango, tariki 18/01/2012, Bosenibamwe yasabye abayobozi bo mu karere ka Gicumbi kwegera abaturage bayobora kuko byagaragaye ko ibibazo by’abaturage bidindirira mu nzego z’ibanze.
Bamwe mu baturage bari aho ngaho bagejeje ibibazo byabo ku muyobozi w’intara maze nawe ahita abwira abayobozi b’imirenge ko bagomba gukemura ibibazo by’abo baturage mu buryo bwihuse.
Guverineri yashimiye kandi abaturage mu kwitabira gahunda za Leta cyane mu gikorwa bagaragajemo ingufu cyo kurwanya ubukene bigatuma intara y’Amajyarugu ikaza ku mwanya wa mbere mu bukire mu rwego rw’ubukungu.
Yasabye kandi abaturage kurangwa n’ubwumvikane mu ngo zabo cyane cyane birinda amakimbirane ndetse bakarangwa no gushyirahamwe muri gahunda z’umuryango n’iza Leta.
Mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza byari bitenyijwe ko abayobozi begera abaturage bakabaganiriza kuri gahunda za Leta, bakumva n’ibibazo byabo, ndetse bakabikemura.
Ernestine Musanbera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|