Guverineri Bosenibamwe arashishikariza abaturage b’akarere ka Gicumbi guharanira kwigira
Nyuma yo kwifatanya mu bikorwa by’iterambere n’abaturage b’akarere ka Gicumbi, Guverineri w’intara y’Amajyarugu Bosenibamwe Aime yasabye abaturage b’akarere ka Gicumbi guharanira kwigira no kwitabira ibikorwa by’iterambere kugirango bivane mu bukene.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 29/04/2013 mu gikorwa cyo guhanga umuhanda aho yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya akagari ka Muguramo mu mudugudu wa Ngange.
Yanasabye abaturage kurangwa n’umuco wo kwigira aho yabashishikarije gukora ibibinjiriza amafaranga maze bakabasha kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ari mugikorwa cyo guhanga umuhanda ( foto E.Musanabera)
Bosenibamwe yasabye ubuyobozi bw’akarere ko VUP ikorana ingoga kandi igategura imishinga ibyara inyungu. Yabwiye abaturage ko abanyarwanda bubashywe ku rwego mpuzamahanga aho yatanze urugero rw’ uko u Rwanda ari rwo ruyoboye Akanama k’umutekano ka ONU.
Bityo rero yabasabye kutisuzuguza bishora mu kunywa ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yasabye abaturage gukoresha neza umuhanda bakoranye n’abayobozi babo no gukomereza aho bagejeje bakarangiza n’indi mihanda bitarenze igihe cy’ibyumweru bibiri.

Yanasabye kandi abaturage gukora ibishoboka byose bakaba bavuye muri High Risk Zones bitarenze tariki ya 30 Nzeri uyu mwaka wa 2013 kuko hagamijwe gutuza abantu bose ahantu heza nk’uko Leta y’Ubumwe idahwema kubishishikariza abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yashishikarije abaturage gukomeza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko aribo bifitiye akamaro kuruta abayobozi babibashishikariza.
Uhagarariye ingabo mu Karere ka Gicumbi, Major Bikaga Donat, yavuze ko umutekano wifashe neza kandi ariko bizakomeza kuko u Rwanda rushishikajwe no gucunga umutekano w’abarutuye.

Yasabye abaturage n’inzego z’ibanze muri rusange ubufatanye hakorwa amarondo ndetse bagatangira n’amakuru ku gihe mu gihe habaye ibibazo bihungabanya umutekano ari nako barwanya Kanyanga ndetse n’Abarembetsi bayicuruza.
Abaturage nabo bishimiye intambwe bamaze gutera aho bamaze kugenda bikorera ibikorwa remezo bitandukanye kandi bagashimira n’ubuyobozi uburyo bubafasha kugera ku majyambere arambye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBATEZE IMBERE UMUGI WA BYUMBA KUKO WASIGAYE INYUMA MUMAJYAMBERE
Ibikorwa abaturage bagizemo uruhare ntibipfa ubusa kuko babikora babikeneye,bigatuma haboneka n’inyunganizi nyumakuko iza idahenze nko gutangira igikorwa kuri zeru,nk’ubu habonetse uburyo hagashyirwamo kaburimbo byaba bihendutse.
Ibikorwa nk’ibi byo guhanga imihanda mishyashya inyungu zabyo zigera mbere na mbere ku muturage,ubundi ku gihugu cyose muri rusange,ubundi kwigira bikatugeraho twese.