Gutozwa ni amahirwe agirwa na bake muzayabyaze umusaruro - Izabiliza

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne, arasaba urubyiruko rwitabiriye urugerero, igice kibanza cyo gutozwa kuzabyaza umusaruro amahirwe bagize yo gutozwa ngo kuko agirwa na bake.

Ibi yabisabye abitabiriye urugerero bari mu itorero kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/12/2013, mu muhango wo kurutangiza ku mugaragaro wabereye mu ishuri rya TTC Mbuga mu murenge wa Uwinkingi ndetse no mu ishuri ry’ubumenyi rya Nyamagabe riherereye mu mujyi wa Nyamagabe.

Izabiliza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo.
Izabiliza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo.

Yagize ati “Turafite icyizere cy’uko muzakora byinshi ku buryo igihugu cyacu cyumva kinyotewe no kubareba ejo mwagarutse kandi muzanye ubumenyi bwinshi bw’ibyo mwigiye ahangaha. Ni amahirwe agirwa na bake uyu mwanya muzawukoreshe neza”.

Bimwe mu byo uru rubyiruko ruri gutozwa rutegerejweho harimo uburere mboneragihugu, umuco nyarwanda, ndetse no kugira ubuzima bufite intego baterekeza kuri ejo hazaza nk’uko Izabiliza yakomeje abibasaba.
Ku rugerero kandi ngo bazahakura ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikari, ubumenyingiro ndetse no kugira isuku.

Intore ziri gutorezwa mu sihuri rya TTC Mbuga.
Intore ziri gutorezwa mu sihuri rya TTC Mbuga.

Ni ku nshuro ya kabiri urugerero rw’abarangije amashuri yisumbuye rugiye kubaho aho habanza icyiciro cyo gutozwa hagakurikiraho icyo gutumwa mu bikorwa by’amaboko n’ubukangurambaga bigamije iterambere ry’igihugu bahereye aho batuye.

Izi ntore zahawe izina ry’“Imparanirakurusha”, mu karere ka Nyamagabe urugerero rukaba rwaritabiriwe n’abagera hafi ku 1400.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Leta y’ubumwe yo yagaruye itorero ryafatwaga nk’irerero kera, kandi twizera tudashidikanya ko natwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda twavanye mu itorero, tutazahwema kubikurikiza. Murakoze Cyane

Mvuyekure Boniface yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka