Guterwa inkunga na leta ntibikuraho ubwigenge mu bitekerezo ku miryango itegamiye kuri leta

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwiha gahunda y’imyaka irindwi (2010-2017) yo kongerera ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta kugira ngo ibashe gutanga umusaruro ufatika mu guteza imbere Abanyarwanda.

Kugira ngo ibyo bigerweho guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyira amafaranga mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) kugira ngo akoreshwe mu bikorwa byo gutera inkunga imiryango itegamiye kuri leta.

Ubusanzwe imiryango itegamiye kuri leta iba ari abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu muri rusange, ariko mu gihe hari ibitagenda neza muri leta ikaba yabigaragaza mu nyungu z’abaturage.

Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta isaga 40 bamaze iminsi ibiri mu mahugurwa bingererwa ubushobozi.
Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta isaga 40 bamaze iminsi ibiri mu mahugurwa bingererwa ubushobozi.

Kuva tariki 18/02/2014 imiryango itegamiye kuri leta isaga 40 iteraniye mu Karere ka Rwamagana mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na RGB n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu rwego rwo kongerera iyo miryango ubushobozi, ayo mahugurwa akaba ari inyongera ku nkunga y’amafaranga iyo miryango yahawe kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukora ibikorwa biteza imbere Abanyarwanda.

Abahawe iyo nkunga bavuga ko ibafasha mu buryo bwo guteza imbere ibikorwa basanzwe bakora, by’umwihariko abari muri ayo mahugurwa bakavuga ko bazayungukiramo byinshi birimo no kumenya gukora raporo nk’uko umuterankunga wabo abyifuza, nk’uko bivugwa n’Uwimana Rose ukorera umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu, Association de Volontaires de la Paix (AVP).

Uwimana avuga ko amahugurwa bahawe bazayungukiramo byinshi birimo kunoza imikorere no gutanga raporo.
Uwimana avuga ko amahugurwa bahawe bazayungukiramo byinshi birimo kunoza imikorere no gutanga raporo.

Agira ati “Badufashije gukomeza ibikorwa imiryango isanzwe ikora, nka AVP bayiteye inkunga mu gukomeza umushinga wo gushimangira imibanire myiza y’Abanyarwanda hagamijwe iterambere. Twizera ko tuzava mu mahugurwa twamaze kumenya gukora raporo neza nk’uko umuterankunga abyifuza, ibyo dukora tukabihuza n’uko RGB na UNDP babyifuza”.

Kuba iyo miryango iterwa inkunga na leta bamwe babifata nk’inzitizi ku bwisanzure mu bitekerezo kuri iyo miryango, kuko “bigoye kugaragaza ibyo umuntu akora nabi kandi ari we ugutera inkunga” nk’uko umuturage wo mu Murenge wa Mukarange utashatse ko amazina ye atangazwa yabivuze.

Gusa umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka we avuga ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere yubakiye ku bwumvikane, ariko bidakuraho ko abantu bashobora no kubusanya mu bitekerezo.

Prof. Shyaka avuga ko inkunga Leta iha imiryango itari iya Leta idakwiye gutuma itisanzura.
Prof. Shyaka avuga ko inkunga Leta iha imiryango itari iya Leta idakwiye gutuma itisanzura.

Yongeraho ko aho imiryango itegamiye kuri leta ivana amafaranga atariho hakwiye kuba ikibazo, kuko uretse n’imiryango itegamiye kuri leta hari n’inzego za leta nk’urwego rw’ubugenzuzi bw’imari ya leta cyangwa urw’Umuvunyi zihabwa amafaranga na leta kandi zigakora akazi kazo neza kandi mu bwisanzure.

Ati “Ngira ngo u Rwanda nk’igihugu twahisemo imiyoborere yubakiye ku bwumvikane, kandi ubwumvikane ntibubuza ko abantu bashobora no kubusanya. Tugize Imana imiryango itari iya leta yajya itwereka amakosa yakozwe kandi ikatwereka uko twakagombye kubikora, ibyo ntawabyanga kandi ntibisaba ubundi bwisanzure budasanzwe”.

Mu Rwanda kugeza ubu habarirwa imiryango itari iya leta isaga 1000, ariko ikibazo ngo ni uko imwe muri yo ari baringa kuko nta bikorwa bigaragara ikora ngo ifatanye na leta guteza Abanyarwanda imbere.

Muri iyo miryango ariko ngo usanga hari n’idafite ubushobozi ku buryo rimwe na rimwe iba ifite imishinga myiza ariko kuyishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi, ari na yo mpamvu hashyizweho gahunda yo kuyongerera ubushobozi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka