Gutaha ku neza cyangwa kugabwaho ibitero, niyo mahitamo yonyine ya FDLR - Rwanda & MONUSCO

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita, yunganiwe n’umuyobozi w’ingabo za Loni muri Congo (MONUSCO), batangaje ko nta yandi mahitamo umutwe wa FDLR, uretse gushyira intwaro hasi; bitaba ibyo igabwaho ibitero.

“FDLR ni umutwe w’abajenosideri; bafite amahitamo abiri gusa, ari yo kurambika intwaro hasi bagataha ku neza, bakanyuzwa mu kigo cy’i Mutobo (kibamenyereza ubuzima busanzwe). Inzira ya kabiri basigaranye ni iyo kugabwaho ibitero n’ingabo za Loni muri Congo (MUNUSCO), nk’uko yabyiyemeje”, Brig. Gen Joseph Nzabamwita.

Ibyatangajwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, byashimangiwe kuri uyu wa mbere n’umuyobozi w’Ingabo za Loni muri Congo Kinshasa, Martin Kobler, ko FDLR n’idashyikiriza intwaro ifite uwo mutwe w’umuryango w’abibumbye uzwi ku izina rya MONUSCO; igomba kugabwabo ibitero mu gihe cya vuba.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ko biteguye kwakira abarwanyi ba FDLR no kubashyira mu buzima busanzwe; ariko ko mu gihe bakomeje kwinangira, MONUSCO igiye guhagurutsa ibifaru n’imbunda ikabarwanya, ikoresheje umutwe w’ingabo zayo wabugenewe.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler hamwe n'umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen Joseph Nzabamwita.
Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler hamwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Joseph Nzabamwita.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2013, Umutwe wa FDLR watangaje ko ushyize intwaro hasi, uvuga ko utazongera kurwana muri Kongo no kurwanya u Rwanda; ariko biragaragara ko bitahaye icyizere amahanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR, Wilson Irategeka, yari yabwiye AFP ko barambitse intwaro hasi, ariko ko batazitanga kuri MONUSCO; ngo bategereje ko u Rwanda rwemera kugirana nabo ibiganiro.

Leta y’u Rwanda ihakana ko idashobora kugirana ibiganiro n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kandi ko ngo bagitsimbaraye kuri uwo migambi mubisha.

Mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye amahanga guhagurukira kurwanya FDLR.

Perezida Kagame yashimangiye ibisabwa n’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho intumwa y’icyo gihugu mu karere k’ibiyaga bigari, Russ Feingold yashyize igitutu kuri MONUSCO kugirango irwanye FDLR; ubwo MONUSCO yari itangiye gutanga impamvu ko kurwanya uwo mutwe bidakunda, ngo kubera ko abarwanyi bawo babana n’abana n’abagore.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 11 )

Ndumva FDLR ikwiye kumenya Imana yaremye isi n’ijuru, ikava mubwicanyi, ndetse n’uwaba amena amaraso wese!

Fred F yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Abo bakinnyi b’ikinamico nibatahe...ubu se ko bahora bavuga ko bashyize intwaro hasi,tuyobewe ko baba babeshya!!!! harya ubundi abantu niba ari ijana na mirongo inani (180) batera u Rwanda???? Nibaze benshi muri bo "intahe ibatahe mu gahanga"....Ubundi ubwo nyine tuzabura uko tugira tubahe imbabazi...dore ko tuzifite nyishi!!!!! none se twagira dute!!!!igihano cyo kwica cyavuyeho. Nibaze ntago babasha kuzura abo bishe.

Useful yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

bagomba gutaha bakava mu mashyamba maze tugafatanya kubaka u Rwanda , ntidushaka ko hari umunyarwanda uhera ishyanga kandi iwabo hahari

gasigwa yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Nibatahe baze bareke guta umwanya.uzabura aho azatura azafate isuka ahinge muri nyungwe.

mr keza yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

inama naha abo barwanyi nuko barambika intwaro zabo hasi bagataha murwababyaye kuko aramahoro

nitwa hasabumutima abdul kalim yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Nta ntambara itagira iherezo buriya FDLR igize ku munsi wa nyuma kuko ubucuti bwayo na Kabila bwamenyekanye kandi nta migambi mibi ishyirwa mu bikorwa ni kera FDRL ishaka gutera u Rwanda bikayinanira nitahe urugamba rurabananiye kandi nta munyarwanda uri mu Gihugu ugishaka kumushyigikira nka kera muri 1997

alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

agapfa kaburiwe n’impongo , aba basore guhera imyaka irenga cumi na... baburirwa gutaha ariko wagira bariye intumva, batashye koko? ko bagenzi babo bataha buri munsi bakabakira kandi bakabageze mu muryango nyagarwanda ntankomyi, ubu barumva icyo bifuza ari uguhinduka amateka koko?

kadogo yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Bose baraza kwigira muri France. ubufaransa burabategereje.

manzi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

bagomba gushyira hasi intwaro bakaza mu Rwanda bakubaka igihugu niba batabishaka bagomba kwakwa intwaro ku ngufu kuko bakomeje kwangiza umutekano mu biyaga binini

Kigali yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

mwatashye mwampehemwe ibyo dushyikirana namwe nibiki?

alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

ariko murakabya koko nkibyo dushyikirana namwe nibiki koko none haruwababujije gutaha murwababyaye none murarashaka gutaha mwitwa nguki cyakoze mwarasaze mwampehemwe mwatashye koko.

ezoombe yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka