Gusura urwibutso rwa Jenoside bizatuma urubyiruko rwa CEPGL ruharanira amahoro
Nyuma y’uko basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko rwaturutse mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bituriye ibiyaga bigari (CEPGL), ruratangaza ko noneho babonye impamvu nyayo yo guharanira amahoro no kurwanya amacakubiri.
Urubyiruko 30 ruri mu ngando yo kubaka amahoro no kwiyubaka, rwasuye urwibutso rwa Gisozi tariki 5 Werurwe 2914, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birebera n’imibiri y’abazize aya mahano, basanga bagomba kugira uruhare mu gukumira ko ibyabaye mu Rwanda byazongera kugira ikindi gihugu bibamo.
Mu magambo yuje amarangamutima, bemeza ko ibyo babonye bibahaye isomo rikomeye, kandi birenze n’ibyo bari barabwiwe.

Paruku Cherubin waturutse muri RDC, aragira ati: “Twabwiwe byinshi byerekeye Jenoside, ariko nkagira ngo ni amakabyankuru. Kuri ubu menye neza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere, nta kindi nakwifuza kitari uko bitazongera kubaho ku isi yose”.
Kigeme Reine nawe wavuye mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko ibyo yabonye biteye ubwoba, agasaba urubyiruko gukundana bakubaka ibihugu byabo aho kubisenya.
Umunyamabanga w’inama y’urubyiruko rwa CEPGL, Impano Aline, yifuza ko uru rubyiruko rwaba “aba ambassadeurs” n’abahamya b’ibyo biboneye mu Rwanda; bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya amakimbirane n’amacakubiri mu bihugu bya bo, bakaba intumwa z’amahoro zirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari hose.

Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rubyiruko rwahasuye rukaba rwaraturutse mu Rwanda, U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), rukaba ruri mu Ngando mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
burya koko iyo umuntu amaze gusura izi nzibutso usanga afata umwanzuro runaka wo gukumira akimara kubona ibyabaye hariya. turwanye jenoside n’icyayitera cyose
jenoside yabaye mu Rwanda ikwiye gusigira isomo urubyiruko aho ruva rukagera kandi bakaba aba mbere mukurwanya aho jenoside yazongerera kubura umutwe.
ndizerako uru rubyiruko rwo mubihugu bindi bigize CEPGL biboneye amahano yabaye mugihugu cyacu, kandi bakaba babwiwe uruhare runini ko rwaba urwurubyiruko ngo genocide ishyirwe mubikorwa , urubyiuko ninarwo rwgafashe iyambere kubaka igihugu.