Gusura urwibutso byabongereye imbaraga mu kurwanya Jenoside
Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) bashinzwe gutegura ubutumwa bw’amahoro, biyemeje kurwanya Jenoside, nyuma y’ibyo babonye ku rwibutso rwa Kigali.
Izi mpuguke 40 zizamara icyumweru mu Rwanda zihugurwa ku bijyanye no kubaho kwa Leta zigendera ku mategeko (Rule of Law).

Stephanie Kirschweng wo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ibikorwa by’amahoro mu Budage, yavuze ko bitangaje kandi biha isomo ibindi bihugu, kubona u Rwanda rwari rwarasenywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko ubu rukaba rugaragaza icyizere cyo kubaho.
Yagize ati “Nyuma y’umyaka 21 igihugu kibayemo Jenoside, ariko wareba ukabona ubu kirishimye, hari ubuzima bwiza kandi abantu bagerageje kudaheranwa n’amateka; ndabona ari ibintu byiza byakwigisha abandi.”
Nabonye kandi uru rwibutso ari imfashanyigisho itagenewe gusa abarokotse cyangwa abiciwe, ahubwo warwigiraho byinshi bitari ukwibuka byonyine kuko hari ibyafasha kurwanya no gukumira jenoside aho ari ho hose ku isi mu bihe bizaza.”
Ibindi avuga ko byakwigisha abantu ngo ni uburyo u Rwanda rwageze ku bumwe n’ubwiyunge, amashyirahamwe y’urubyiruko rwarokotse Jenoside ngo yamaze kwiyubaka, rukagendera kuri demokarasi n’imiyoborere ndetse n’ubukungu birambye.
Uwitwa Charles Briefel ushinzwe gutegura gahunda z’ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri UN, yavuze ko hakenewe imbaraga mu gukumira ibyaha bya Jenoside n’ibyibasira inyoko muntu; bijyanye no kugendera ku mategeko, nk’uko ari yo ntego yabazanye mu Rwanda.
Ati “Ndatekereza ko niba tugiye kuganira ku bijyanye no kugendera ku mategeko kw’ibihugu, tuzaba tugamije kugera ku buryo bwo gukumira jenoside mu bihe bizaza.”
Aba bakozi ba LONI bakorera ku cyicaro cy’uwo muryango muri Amerika no mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo imvururu n’intambara hirya no hino ku isi.
Izi mpuguke zitezweho kuzafasha amahanga gusobanukirwa neza u Rwanda kuko uru rugendo no kumenya uburyo inkiko gacaca zakoze bizagira icyo bibafasha, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishuri ryigisha amahoro, Col Jules Rutaremara.
Aba bakozi b’Umuryango w’abibumbye basuye urwibutso rwa Jenoside mbere yo kwerekeza i Musanze mu Kigo cyigisha amahoro. Bagiye bemeje ko bazamagana Jenoside mu nzego mpuzamahanga bakorera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|