Gushyiraho ingamba zihamye no gukorera hamwe bizatanga ibisubizo twishimira - Perezida Kagame
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024 Perezida Paul Kagame witabiriye inama ya kabiri ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, yagaragaje mu gihe hashyirwaho ingamba zihamye nta gushidikanya ko gukorera hamwe bizatanga igisubizo gishimishije ku iterambere rirambye.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko igihugu cya Indonesia cyabaye igihugu cyiza mu gushimangira umubano mwiza na Afurika ndetse n’u Rwanda.
Ati “Igihugu cya Indonesia cyabaye inshuti nyanshuti. Gukorera hamwe, hashyizweho ingamba zihamye sinshidikanya ko bizatanga ibisubizo bifatika twese tuzishimira”.
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we w’iki gihugu, Joko Widodo mu ruhare rukomeye yagize mu gushimangira ubufatanye bw’impande zombi.
Mu gushimangira ubu bufatanye, biteganyijwe ko Guverinoma ya Indonesia igirana n’ibihugu bya Afurika amasezerano afite agaciro ka miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi ndetse n’ubuzima.
Ku bucuruzi, Perezida Widodo yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be bwongereye igipimo cy’ubucuruzi mu buryo bufatika.
Ati “Ubufatanye buri hagati ya Indonesia na Afurika bwongereye igipimo cy’ubucuruzi mu buryo bufatika ndetse n’amasezerano menshi mu by’ubucuruzi.”
Muri iyi nama ya kabiri ya Indoneziya na Afurika iri kubera i Bali Perezida, Widodo, yagaragaje kandi ko gukorera hamwe hagati y’ibihugu byinshi bigenda bigabanuka hirya no hino ku Isi, muri iki gihe yugarijwe n’ibibazo bya politike ndetse n’ubukungu bwifashe nabi.
Ati: "Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nibyo bihazaharira cyane. Abantu babarirwa muri za miliyoni mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere bibagiraho ingaruka mu buryo bukomeye cyane".
Avuga ku ntego 17 z’umuryango w’abibumbye zigamije iterambere rirambye, Widodo yashimangiye ko Indonesia yiteguye gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu guharanira ko izo ntego za Loni zishyira mu bikorwa.
Ati: "Indonesia yiteguye gufatanya n’umuntu uwo ariwe wese, cyane cyane Afurika, nk’urufunguzo rwo kugera kuri gahunda y’iterambere rirambye ku rwego rw’Isi".
Iyi nama y’iminsi itatu ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo ku mugabane wa Afurika na Indonesia igamije gushimangira umubano hagati y’impande zombi ikazibanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ohereza igitekerezo
|