Gushyira kaburimbo mu mujyi wa Byumba bizatwara miliyoni 199

Nyuma y’aho wageraga mu mujyi wa Byumba ugasanganirwa n’ivumbi gusa ndetse ukabona ko umujyi waho utajyanye n’igihe tugezemo ubu akarere ka Gicumbi kari gutunganya imihanda ishyiramo kaburimbo bikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 199.

Iyo mirimo iri gukorwa na sosiyete yitwa EGETRACO izarangira mu kwezi kwa gatanu; nk’uko bisobanurwa na Nzabandora Musa, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Gicumbi.

Hari inzira zitakijyendwa kubera gukora umuhanda. Foto/ E.Musanabera.
Hari inzira zitakijyendwa kubera gukora umuhanda. Foto/ E.Musanabera.

Abaturage batuye mu mujyi wa Byumba batangaza ko bishimiye iki gikorwa cyo gukora umuhanda n’ubwo kuwukora byatumye gahunda z’ubucuruzi bwabo zitagenda neza kuko usanga zimwe mu nzira abaguzi bacagamo zarafunzwe kugira ngo imashini zibanze ziringanize ahataringaniye maze bazabone uko batangira gushyiramo kaburimbo; nk’uko Mukandinda Adria ucuruza imyenda mu iduka riri hafi y’ahategerwaga imodoka zitwara abagenzi za Stella abitangaza.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, atangaza ko abaturage badakwiye kwinuba ko hamwe na hamwe mu mujyi ubu hatari kuboneka inzira kuko ibi bikorwa bizihuta kuko nta mezi menshi bizatwara.

Umuhanda uba nyabagendwa igihe nta mashini zirimo kuwukora. Foto/ E.Musanabera.
Umuhanda uba nyabagendwa igihe nta mashini zirimo kuwukora. Foto/ E.Musanabera.

Ati “iyo ugeze mu mujyi bihita bikugaragarira uburyo gukora umuhanda wo mu mujyi wa Byumba byihuta bityo ntihakagize umucuruzi bibangamira kuko byanga bikunze ntibyabura kuko baba bakora umuhanda wari usanzwe ucamo abantu”.

Ibi bikorwa byo gukora ibikorwa remezo mu mujyi wa Byumba bizajyana n’ibindi byo gusana imihanda ya kaburimbo yangiritse.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAKURU ATUGERAHO ARIKO NGO NTABWO ARI KABURIMBO, AHUBWO NGO NI AMABUYE.
IYABA RERO ARI KABURIMBO, KUKO AMABUYE MU MUJYI HAGATI NTABYO SI IGIKORWA GITANGAJE CYANE KUKO AMABUYE ACA IMIPIRA Y’AMAMODOKA NA MOTO NO GUSUSUMIRA IYO ABAGENZI BARI KURI MOTO.

SANYU

SANYU yanditse ku itariki ya: 25-01-2013  →  Musubize

Icyo nigikorwa cyiza,ariko hatekerezwe no kumuhanda Byumba-Miyove ukorwe neza kuko Miyove numurenge ufite ubukungu harimo amabuye ya gaciro ahantu hatunganywa bamukerarugendo bakahagera navugamo urugezi.so babishyirena nabyo muri budget uzakorwe.Rwose ndahamyako babikanguriye abaturage bakiriya gice umusanzu wabo bawutanga.urugero ntakuntu investors bava i kigali nta muhanda ngo bashore imari yabo mu MIyove.....

DUSENGE yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka