Gushyigikira Agaciro Development Fund birakomeje mu ntara y’Uburengerazuba
Kuri uyu wa gatanu tariki 31/08/2012, abaturage bo mu turere twa Nyamasheke, Nyabuhi na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba batanze umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund.
Mu karere ka Nyamasheke, abaturage biyemeje kuzakusanya amafaranga arenga miliyoni 280, mu karere ka Nyabihu biyemeje gutanga arenga miliyoni 173 naho mu karere ka Karongi batanga arenga miliyoni 210.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yari yabitangaje imbere y’umukuru w’igihugu ubwo iki kigega cyatangizwaga ku rwego rw’igihugu, abakozi b’akarere ka Nyamasheke biyemeje gutanga umushahara wabo w’ukwezi ungana na miliyoni 60.
Abandi bagize uruhare mu gutuma aya mafaranga agera kuri iki kigero ni abarezi mu mashuri atandukanye ndetse n’abaganga biyemeje gutanga umushahara w’ukwezi wabo, ariko ukazajya utangwa mu byiciro.
Amakoperative atandukanye, ba rwiyemezamirimo, ibigo, amabanki n’ibindi bigo by’imari, inganda z’ibyayi n’izitunganya kawa, abakuru b’imidugudu ndetse n’abaturage muri rusange nabo ntibatanzwe muri uyu muhango, bakaba bahize nabo ibyo bazashyira muri iki kigega.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye abitabiriye inteko y’akarere ko iki kigega kigamije kwihutisha ubushobozi bwo kwigenga bihaza mu ngengo y’imari, Abanyarwanda bakaba aribo barebwa no gushyiramo umusanzu wabo mbere na mbere, imiryango yigenga n’inshuti z’u Rwanda bakabona kuziraho.
Yasobanuriye abaturage ko gutera inkunga iki kigega atari ibya none gusa, ahubwo abasaba guhozaho ababwira ko batangiye urugendo bagomba kugenda kugeza ku iterambere ryabo.
Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere, Musabyimana Innocent, yasabye buri muntu kumva ko afite uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze muri iki kigega, anabasaba ko igihe bazaba babona ibyakivuyemo bizaba ari ishema ryabo.
Yabasabye kandi ko uko batera inkunga iki kigega ari nako basabwa kunoza umurimo no kongera amasaha y’akazi ngo biteze imbere.
Nyuma y’abakozi b’akarere, abarezi bo mu murenge wa Kagano nyuma yo gutanga umushahara wabo w’ukwezi kumwe nibo bemeye umusanzu mwinshi mu bandi, kuko batanze miliyoni 13 n’ibihumbi 600, naho umumotari wari uzanye umugenzi atari azi gahunda nawe yahise atanga amafaranga 500 yari akoreye binyuze mu butumwa bugufi.
I Nyabihu batanze miliyoni 173 n’ibihumbi 400
Nyuma yo gusobanurirwa icyo Agaciro Development Fund ari cyo, abaturage b’akarere ka Nyabihu banyuzwe no kwihesha agaciro ubwabo maze batanga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 173 n’ibihumbi 400.
Abaturage bagiye bagaruka ku byo bamaze kugeraho mu iterambere birimo umuriro w’amashyanyarazi bagiye begerezwa mu byaro, kwegerezwa amazi meza, gahunda ya Girinka munyarwanda, gahunda yo guhuza ubutaka byazamuye umusaruro w’ubuhinzi, gahunda yo guhabwa amafumbire ku buryo bwa nkunganire “voucher”, gukorerwa imihanda n’amasoko, gutuzwa ku midugudu, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa remezo byinshi byatumye bikura mu bwigunge.

Ibyo bikorwa by’iterambere byose ngo byatumye bagira umugambi wo gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo kugumya guteza imbere igihugu ndetse no kwiteza imbere ubwabo kuko ngo basobanukiwe neza ko utanze umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund” ariwe ubwe uba witeje imbere; nk’uko Ntaganda Frederic umwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyabihu yabitangaje nyuma yo gutanga umusanzu we.
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yashimiye abaturage b’akarere ka Nyabihu ku byo bakoze mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwiyubakira iterambere.
Yavuze ko gutanga umusanzu wabo mu kigega “Agaciro Development Fund” ari ukwihesha agaciro kandi ari uburyo bwiza bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo. Akaba yagarutse ku mvugo igira iti “Intore ntiganya yishakira ibisubizo”, Agaciro Development Fund bukaba ari bumwe mu buryo byo kwishakira ibisubizo.
Guverneri Karambizi yongeyeho ko nta wundi muntu wagukemurira ibibazo byawe ahubwo ko ari wowe ubwawe ubanza kubyikemurira; ari nayo mpamvu “Agaciro Development Fund” ari uburyo bwo kwikemurira ibibazo bwatekerejwe n’Abanyarwanda kandi bukaba bushyirwa mu bikorwa nabo.

Yabararikiye gukomeza kuba “Inzirakurutwa” nk’uko izina ryabo ry’ubutore riri, bakabikora bihesha agaciro mu bikorwa byabo bya buri munsi byubaka igihugu.
Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho hakurikijwe imyanzuro y’inama y’umushyikirano yo muri 2011, hagamijwe kwihutisha iterambere,Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare.
I Karongi hakusanyije miliyoni zirenga 210
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bufatanyije n’Abanyakarongi b’ingeri zitandukanye n’abafatanyabikorwa b’akarere bakusanyije miliyoni zirenga 210 azashyirwa mu kigega Agaciro Development Fund.
Mbere yo gutangiza igikorwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Jabo Paul, yabanje gusobanura uburyo butandukanye bwo gutanga inkunga.
Harimo kuyatanga kuri konti za BK, BNR na BPR, no kuyatanga kuri telefoni igendanwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi.
Muri ako kanya abantu barenga 400 bari bateraniye mu cyumba cy’inama ku cyicaro cy’Intara bahise bandika ubutumwa, batanga inkunga yabo bandika “Agaciro 500” bohereza kuri 2020”, maze ku mafaranga bafite muri telefone havaho 500 FRW kuri buri muntu, bivuga ko bahise batanga arenga ibihumbi 200.
Nyuma yo gutanga umusanzu bakoresheje telefone, umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, mu izina ry’akarere n’abakozi bako yahise atanga miliyoni 51 n’imisago.

Kugera ahagana saa cyenda z’umugoroba, hari hamaze gukusanywa miliyoni zisaga 200 kandi igikorwa cyakomeje kigera mu masaha ya nimugoroba.
Amafaranga yatanzwe n’abantu ubwabo, amakoperative, ibigo bya Leta, amashuli, amasosiyete, abacuruzi ndetse n’abahagarariye amadini atandukanye muri Karongi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba yibukije Abanyakarongi n’abayobozi b’imirenge n’utugari ko gutanga umusanzu mu kigega cy’Agaciro atari umusoro, ngo hato hatazagira Umunyarwanda uhutazwa agasabwa kuyatanga bitari kubushake bwe.
Jabo ariko yongeyeho ko ubwo bushake ari bwo bwifuzwa mu baturarwanda, aboneraho gusaba Abanyakarongi kuba intangarugero.
Konti y’ikigega Agaciro Development Fund muri BNR ni 120.50.72, muri BK ni 040-0424687-43, naho muri BPR ni 408-3693498-11.
Emmanuel Nshimiyimana, Safari Viateur na Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|