Gushya kw’utubari n’utubyiniro bimaze iminsi bigaragara nta sano bifitanye - Polisi

Polisi iratangaza ko inkongi z’imiriro zimaze kwibasira utubari, utubyiniro na restora mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, nta sano zifitanye, n’ubwo zose zivugwa ko ziba zaturutse aho batekera.

Kigali today yabajije Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, niba hari isano ihari y’inkongi zimaze kwibasira ubunywero butatu buri mu bice bya Nyarutarama, mu mujyi rwagati wa Kigali, ndetse na Cadillac iherutse gushya, asubiza ko izo mpanuka zabaye zitagambiriwe.

Inyubako za cadillac zarahiye zirakongoka.
Inyubako za cadillac zarahiye zirakongoka.

Ati: “Nubwo wumva hose zituruka (inkongi z’imiriro) mu bikoni, ntawavuga ko ari imigambi y’abantu bagamije ubugizi bwa nabi; ahubwo umuntu yashakira impamvu ku burangare bw’abakozi no kutamenya gukoresha za gaz n’amashanyarazi batekesha.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko iperereza ku nkongi y’umiriro wibasiye Cadillac mu gicuku cyo kuwa gatanu tariki 16/11/2012, rigikomeje, nta bisobanuro birambuye ashobora gutanga.

Aha aba bantu barimo kuzimya hari mu kabyiniro hagati.
Aha aba bantu barimo kuzimya hari mu kabyiniro hagati.

Mu gihe kitararenga amezi ane, utubari n’utubyiniro twa K-Club i Nyarutarama, Down Town, la Classe na Farumasi mu mujyi rwagati wa Kigali, ndetse na Cadillac byarahiye birakongoka.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 8 )

erega utubyiniriro nibicaniro bya satani kandi muri Kigali tureze so namwe mubitekerezeho uko imana iduha amahoro n’iterambere mugihugu cyacu niko ibicaniro byumwanzi satani byiyongera.uzagerageze gutembera Friday night wirebere ibikorwa muriyojoro rimwe birababaje.Harigihe tubona abantu bahagaze tukagira ngo bariho ariko barapfuye kera ariko igisubizo nikimwe gusa n’ukwakira yesu mumutima kuko ariwe umaraho apetit y’isi.isi igeze kumusozo,yesu araje.thanks.

eric yanditse ku itariki ya: 29-03-2014  →  Musubize

Ntugacire urubanza mugenzi wawe!

Beda yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Imana aho kuguhomba yaguhombya.Cobra rero mperuka afite umwana usenga Imana ubwo rero kuva agusengera Imana yo yumva amasengesho kereka niba ataguszngera ngo uve muribyo.iriya nimirimo ya sekibi kdi ibihembo bye nibyo nyine.hama hamwe rero

lulu yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

ni barebereho rero! ubutaha abo bose bakoreramo ibibi bazahiramo bose ntawe usohotsemo!wasanga imihigo yabo na satani batarayubahirije nako niyo wayubahiriza ni gutyo satani ahemba! mwakwakiriye Umwami Yesu mukarya duke turimo amahoro!

GASOZI DAVID yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Imana aho kuguhomba yaguhombya.Cobra rero mperuka afite umwana usenga Imana ubwo rero kuva agusengera Imana yo yumva amasengesho kereka niba ataguszngera ngo uve muribyo.iriya nimirimo ya sekibi kdi ibihembo bye nibyo nyine.hama hamwe rero

lulu yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ni cobra usigaye gushya kuko akora imana mujisho, mbega umuntu ashinga inzu ndanga bibi,aho indaya zidagadurira,inkorabibi nkabapede,abasinzi... biyakirira, gusa asenge imana itamuturaho umujinya wayo kdi yihannye yababarirwa. ariko nane sinabura kumwihanganisha kuba busness ye yahombye ariko mukangurira guhindura uburyo bwo gushaka icyamutunga adakoze imana mujisho. pole ni uko Satani ahemba.

Birababaje yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

MUSUBIZE AMASO INYUMA MUREBE AHUBWO IMANA IRIHANGANA ESE HARI INSENGERO ZIMANA MWUMVISE ZISHYA? BURIYA GEWE NDABONA ABATARAMENYA UBWENGE BABUMENYA ,BURIYA AHUBWO ZIGIYE GUSHYA KWERI. IGIHE NIKI EREGA IMANA NTIYIVUGURUZA.

rwabuhihi omar yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

ubwose haruwo byababaza? naho imana irihangana, mbega ibintu bihakorerwa, iyaba hose hashyaga, gusa kubwange mbishimiyimana,

imama ishimwe yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka