Gusenyuka kw’iteme biradindiza ubuhahirane hagati y’imirenge

Abaturage bakoresha iteme rya Rwankuba rihuza Akarere ka Huye n’aka Gisagara barasaba ko ryakubakwa kuko kuba ryarasenyutse bituma ubuhahirane budashoboka muri utu duce twombi.

Iri teme rya Rwankuba rihuza Umurenge wa Rwaniro wo mu Karere ka Huye n’uwa Gikonko wo mu Karere ka Gisagara. Abatuye Akagari ka Gafumba ko mu Murenge wa Rwaniro ni bamwe mu bakoresha cyane umuhanda Ruvugizo-Rwankuba ari naho iri teme riri.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iri teme ryangiritse bikabije muri ibi bihe by’imvura nubwo ngo ryari risanzwe ritameze neza dore ko ngo ritindishije ibiti bike kandi nabyo bidakomeye, ibi rero ngo bikaba bituma imigenderanire n’ubuhahirane bikomera muri iyi mirenge.

Straton Ngendahimana utuye mu Kagari ka Gafumba ati “Ubu kugira ngo nzajye kwihahira imyaka i Gikonko nkoresheje igare ryanjye nka mbere ntibyoroshye kuko guca ku kiraro ndinda kuriterura”.

Aba bakoresha iri teme bifuza ko ryakubakwa kijyambere aho guhora hashyirwaho ibiti bitanakomeye, kuko byabafasha guhahirana no korohereza ibikorwa by’ishoramari byiganjemo iby’ubuhinzi bw’umuceri bugaragara mu Murenge wa Gikonko.

Nkezabera Emmanuel umwe muri aba baturage nawe ati “Kera umuntu yaranyarukaga akizanira umuceri wera i Gikonko ku buryo bworoshye ariko ubu umuntu asanga kujya kuwikorera ku mutwe ari imvune ukabireka”.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye atangaza ko hagiye gushashishwa ibishoboka byose kugira ngo iri teme ritunganywe.

Ati “Buriya iby’iri teme bigiye gusuzumwa rizatunganywe kuko iyo abantu bagejeje ikibazo ku buyobozi nka kuriya ni byiza kuko kiramenyekana hakarebwa ibikenewe n’icyo ubuyobozi bwabamarira maze bigakorwa”.

Usibye iri teme rya Rwankuba rihuza Rwaniro na Gikonko, Umurenge wa Rwaniro ngo ufite n’indi mihanda igikeneye gusanwa igera kuri itanu.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

UREBEYE KWIKARITA HARIYA NI HUYE CG NI BUGESERA?

VEAD yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka