Gusana Gare ya Kabarondo ngo bizarengera imodoka z’abayikoresha
Abashoferi bakoresha Gare ya Kabarondo yo mu Karere ka Kayonza baravuga ko gusana iyo gare bizarengera imodoka zabo zayangirikiragamo.
Iyo gare yari yaracitsemo imikuku n’ibinogo byangizaga rasoro z’imodoka nk’uko abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi zinyura muri iyo gare babidutangarije.

Cyubahiro Dmascène, umwe muri bo, yagize ati "Iriya gare ubundi waparikagamo kubera ibinogo n’imikuku imodoka ikahangirikira cyane ukumva rasoro zihashiriye kabisa."
Kugeza ubu ikibuga imodoka zaparikagamo kiri gusizwa n’imashini zimenamo itaka zikanaritsindagira kugira ngo ibyo binogo bivemo.
Nubwo ibibazo byose iyo gare ifite bitazaba bikemutse abashoferi bavuga ko nibura imodoka zabo zitazongera kuyangirikiramo nk’uko byahoze imashini nizimara gutsindagiramo iryo taka.
Mu bindi bibazo iyo gare ifite, abayitegeramo imodoka bavuga ko bikeneye ubuvugizi, harimo n’icy’uko abayitegeramo batagira aho bikinga izuba cyangwa ngo bugame igihe imvura yaguye, ndetse ikaba itagira n’ubwiherero.
Kuri ibyo bibazo, ngo hiyongeraho n’icy’umutekano muke ukunze kugaragara hagati y’abashoferi bitewe n’uko buri modoka yinjiye muri gare ipakira abagenzi uko ishatse ntagukurikiza uko gahunda y’uko zinjiyemo zikurikiranye, ibyo bigaterwa n’uko itubakiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko mu mishinga y’iterambere akarere gafite harimo n’uwo kubaka gare ijyanye n’igihe mu Murenge wa Kabarondo, nk’uko Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere, Butera Jean Baptiste, aherutse kubitangariza Kigali Today.
Icyo gihe yavugaga ko umushinga wa gare ari umwe mu mishinga abikorera bagomba gushoramo imari, akarere kakaba karagombaga gushaka aho yakubakwa hatabangamiye ibikorwa by’ubucuruzi.
Gare ya Kabarondo ni imwe muri gare zigifite ibibazo bibangamira abagenzi n’abashoferi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abagenzi bayitegeramo ntibabona aho bikinga izuba cyangwa ngo bugame igihe imvura iguye, ntibagira aho biherera, byongeye ikagaragaramo umuvundo mwinshi ku minsi y’isoko kuko ibangikanye n’Isoko rya Kabarondo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uzi kuhagera kumunsi w’isoko biba byivanze
akajagari ko muri gare ya kabarondo Mana weeee nibagace naho ubundi abagenze baraharenganira