Gukunda igihugu si ugukunda imisozi gusa-Rwamurangwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven, avuga ko gukunda igihugu atari ugukunda imisozi ikigize gusa ahubwo ko ari ugukunda Abanyarwanda n’abaturarwanda.
Yabivugiye mu birori byo gutangiza ukwezi kwahariwe gukunda igihugu ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, wabereye mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2015.

Rwamurangwa yakomeje avuga ko iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubutwari no gukunda igihugu.
Muri ibyo bikorwa yavuzemo guzafasha abatishoboye bakabaremera, gutera ibiti no kurushaho gukangurira Abanyarwanda indangagaciro na kirazira z’Umuco Nyarwanda.
Yanakanguriye urubyiruko gufata iya mbere mu kumva ko igihugu iri icyabo, ko ari bo bayobozi bacyo b’ejo bityo ko bagomba kugikundisha abandi bo hirya no hino ku isi kugira ngo u Rwanda ruzakomeze kuba igihugu abantu bose bishimira.

Mu kiganiro cyiswe "Umuco wo gukunda igihugu" Dr Niyomugabo Cyprien yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yavuze ko icy’ibanze gihuza Abanyarwanda ari Ubunyarwanda akaba ari yo mpamvu bagomba kubukomeraho.
Niyomugabo ati “Ubunyarwanda bugaragazwa n’umuco wo gukunda igihugu, bugaragazwa n’ubupfura kuko ari bwo butuma umuntu agira umutima wo kwita kuri mugenzi we kandi akabitangira akiri umwana".
Nshimiyimana Abdalah, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu muIishuri Ryisumbuye rya Kagugu, yavuze ko we na bagenzi be bagomba kwigira ku mateka yaranze u Rwanda.
Ati “Ahahise h’urubyiruko rwacu ni ho hatanga ishusho y’urubyiruko rw’ejo hazaza kuko amateka mabi yaruranze ari yo rugomba kwigiraho kugira rwubake igihugu".

Yakomeje asaba bagenzi be kureka ingeso mbi zirimo kwiyandarika, kunywa ibiyobyabwenge kuko ngo binyuranyije n’ibiranga Umunyarwanda ukunda igihugu cye.
Kayijuka Alice, umurezi mu Ishuri Ribanza rya Kagugu, avuga ko uyu munsi umwibutsa ubwitange bwa bamwe mu Banyarwanda bamennye amaraso yabo kugira ngo u Rwanda rugarure umutekano.
Kayijuka yagiriye inama urubyiruko agira ati “bagomba kwirinda umuntu wese wagerageza kubashuka abasubiza mu byo u Rwanda rwavuyemo birimo nka Jenoside n’ingengabitekerezo yayo".
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Wow!!! "my headmaster Rwamurangwa steven" turakwemera cyanee.. nibyo rwose burya tugomba gukunda igihugu koko, kurusha kuba wakunda imisozi ikigize, twagikunda dute rero? nuko tugomba kwihesha indangagakiro ikwiye.
gukunda igihugu nubumuntu nubupfura
banyarwanda banyarwandakazi ni muze dukundane hagati yacu nibyo bizatugeza kubyo twifuza byose harimo ni iterambere ndetse no gukunda igihugu