“Guhuza imishinga y’iterambere mu nzego z’ibanze bizongera umusaruro”- Prof. Shyaka

Imishinga ya Leta n’iy’abikorera ifitiye abaturage akamaro ikorera mu nzego z’ibanze iramutse ihurijwe hamwe yatanga umusaruro wisumbuyeho; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka.

Mu nama yahije ibigo byibumbiye muri RGB tariki 22/02/2012, Prof. Anastase Shyaka yatangaje ko iyi nama ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abafite aho bahuriya n’iterambere ku nzego z’ibanze kugira ngo bose babyumve kimwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board [RGB]) gihuriwemo n’ikigo giteza imbere imiyoborere myiza (Rwanda Governance Advisory Council [RGAC]), abafatanya bikorwa mu iterambere (JADF) n’abashinzwe guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze (Coaches).

Umuyobozi wa RGB yakomeje avuga ko imishinga yose ifitiye abaturage akamaro nimara guhuza imyumvire aribwo umusaruro uzatangira kugaragara.

Zimwe mu nshingano z’ikigo RGB cyatangiye imirimo yacyo mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, harimo no gukurikirana uburyo serivisi zitangwa mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Inama yahuje abakozi bose ba RGB hamwe n’abahagarariye imishinga y’iki kigo ikorera mu turere twose tw’u Rwanda, ariyo Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere n’abatoza (coaches).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka