Guhuriza mu itorero abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside bifasha mu bumwe n’ubwiyunge

Ubuyobozi bw’akagari ka Rukara, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, bwahurije hamwe abantu 88 barimo abakoze ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse mu itorero muri gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Abari muri iryo torero ryasojwe tariki 11/09/2012 bavuga ko ryababereye inzira nziza ishobora kuganisha ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Uwahemutse n’uwahemukiwe babona urubuga rwo kuganira bikanabaviramo kubabarirana; nk’uko Murindahabi Antoine yabidutangarije.

Murindahabi yamaze imyaka 10 muri gereza afungiwe ibyaha bya Jenoside, ariko aza kurekurwa ari umwere. Avuga ko isomo ry’isanamitima yize ryamwubatse cyane rinatuma yiha intego yo kwegera abababaye kugira ngo ntibaheranwe n’agahinda.

Murindahabi Antoine wagize uruhare muri Jenoside yatanze ubuhamya ku bubi bwa Jenoside.
Murindahabi Antoine wagize uruhare muri Jenoside yatanze ubuhamya ku bubi bwa Jenoside.

Agira ati “Isanamitima rituma Abanyarwanda tuba bamwe tugashaka icyaduteza imbere aho guheranwa n’agahinda. Tuzegera abababaye, tukabagira inama bakumva ko batagomba guheranwa n’agahinda, bakaba intore koko zikwiye gusubiza ibibazo”.

Yongeraho ko azagira uruhare mu gutinyura abantu bakoze Jenoside batarasaba imbabazi abo bahemukiye, aho bizaba ngombwa akazanabaherekeza gusaba imbabazi kuko ari byo byababohora.

Uwineza Clementine, umwe mu bacitse ku icumu wari muri iryo torero, avuga ko we na bagenzi be bazajya kuganiriza abacitse ku icumu bagiheranywe n’agahinda kugira ngo batangire bashake uburyo bwo kwiteza imbere.

Uwizeye Clementine (hagati) ngo yamaze kubabarira abamuhekuye kandi ngo azakomeza kubabarira n'abandi.
Uwizeye Clementine (hagati) ngo yamaze kubabarira abamuhekuye kandi ngo azakomeza kubabarira n’abandi.

Ngo nubwo yamaze kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside, amasomo yaherewe mu itorero yamwongereye byinshi, akavuga ko inzira yo kubabarira ari intambwe nziza abacitse ku icumu bakwiye gutera kuko bituma baruhuka.

Ati “Ku bw’intambwe twateye, abadukoreye ibyaha batugezeho bakadusaba imbabazi ntitwazibima kuko turazitanga kandi turacyazitanga”.

Gushyiraho gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge byaturutse mu bitekerezo by’abaturage bo mu kagari ka Rukara, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayigizemo uruhare bafunguwe; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, Fred Uwizeye, abivuga.

Bamwe mu bari bahurijwe mu itorero ry'umubwe n'ubwiyunge mu kagari ka Rukara, umuremge wa Rukara mu karere ka Kayonza.
Bamwe mu bari bahurijwe mu itorero ry’umubwe n’ubwiyunge mu kagari ka Rukara, umuremge wa Rukara mu karere ka Kayonza.

Mu gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, yashishikarije buri muturage kwihitiramo inshuti bajya bagirana inama mu rwego rwo kurushaho kwiyunga no kwiteza imbere.

Abari mu itororero banaremeye bamwe muri bagenzi ba bo batishoboye, boroza umuntu umwe inka undi bamworoza ihene.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko twagiye tureka kwibeshya cg kubeshya abandi???! Yego umuntu ashobora kubabarira, ariko ntanumwe uteze kwibagirwa ibyo yakorewe!
Naho abakoze jenocide kujya gusura abacitse ku icumu ngo "baravana mu bwigunge" nge mbona ari Agashinyaguro!!!!!!

Dani yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka