“Guhuriza hamwe imbaraga nibyo bizateza u Rwanda imbere”-Minisitiri Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, aravuga ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gufatana urunana mu bikorwa byose bakora kuko aribwo bazabasha gutera imbere kandi mu gihe gito.
Ibi minisitiri Kabarebe yabivugiye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, aho kuri uyu wa gatanu tariki 29/06/2012, yifatanije n’abaturage b’uwo murenge mu muganda udasanzwe wo gutegura ibibanza bizubakwamo amazu 68 mu mudugudu w’icyitegererezo w’ahitwa Kitazigurwa.
Minisitiri Kabarebe yabwiye abitabiriye uwo muganda ko gufatanya mu bikorwa byose bituma imirimo myinshi yihuta, igakorwa vuba kandi ku kiguzi gito.
Minisitiri Kabarebe ati “Abanyarwanda dukwiye kuzirikana ko gufatanya bizaduteza imbere cyane, mu gihe gito kandi tudahenzwe”.
Yasobanuye ko kubaka amazu 200 mu midugudu muri Rwamagana bizatwara igihe kitarenze amezi abiri kandi ku mafaranga make. Nyamara iyo bikorwa mu buryo abantu basanzwe bamenyereye bwo gushaka abafundi n’abubatsi babikora mu buryo busanzwe byari kuzatwara imyaka isaga ine.

Uyu muganda wakorewe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa uri muri gahunda ndende y’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro ingabo z’u Rwanda zikorana n’abaturage, by’umwihariko mu cyumweru cyitwa icy’Ingabo z’igihugu (Army Week).
Muri uyu muganda, ingabo z’igihugu n’abapolisi bafatanyije n’abaturage gusiza ibibanza, kubumba amafatari no guca imihanda igezweho hagati muri uwo mudugudu.
Umudugudu wa Kitazigurwa usanzwe ari uw’icyitegererezo, ubu utuwe n’abaturage basaga 90. Bafite amazi n’amashanyarazi, isoko hafi yabo, ishuri n’ikiraro rusange bororeramo inka 119.
Uyu muganda wari uwo gutegura ahazubakwa andi mazu 68 azaturwamo n’abaturage bamaze kubona ibyiza byo gutura mu mudugudu, bakaba bashaka gusangamo abawugezemo mbere.
Aho hafi harategurwa ahandi hazubakwa umudugudu w’ahitwa Ntebe umaze gutunganywamo ibibanza 62, ariko abaturage bashaka kuwuturamo bakaba bakiyongera.

Uyu muganda witabiriwe n’abasirikare bakuru barimo Umugaba mukuru w’Ingabo, Lt Gen. Charles Kayonga, Umugaba w’inkeragutabara, Lt Gen. Ibingira, umuyobozi w’ishami rya 5 mu gisirikare rishinzwe guhuza ingabo z’igihugu n’abaturage, Major Gen Jacques Musemakweli.
Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’ingabo, Brig Gen Jack Nziza, abandi basirikari bakuru, Umukuru wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt. Alexandre Muhirwa, umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|