Guhagarika Jenoside ni umutima w’ubwitange – Minisitiri Gen. Kabarebe
Ubwo yatangaga ikiganiro muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko guhagarika Jenoside ari umutima w’ubwitange n’urukundo byo kubohora abaturage atari ubwinshi bw’abasirikare ba RPA.
Mu kiganiro yatanze mu ijoro ryo kwibuka tariki 09/04/2014, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe yavuze ko ngo batangiye urugamba rwo kubohora igihugu batazi ko hari Jenoside yateguwe gusa ngo uko iminsi yagendaga yicuma ni nako babonaga ibimenyetso by’itegurwa ryayo.

Minisititiri Kabarebe avuga ko n’ubwo hari abagihembera ingengabitekerezo yayo ngo Jenoside itazongera. Ngo imbaraga zayihagaritse zikubye incuro nyinshi. Aha akaba atanga urugero rw’uko yahagaritswe n’ingabo zitagera ibihumbi 20 nyamara abayikoraga barasagaga ibihumbi 70 hatarimo Interahamwe. Ibi ngo babigezeho kubera urukundo n’ubwitange bwo gushaka kubohora abanyagihugu bari mu kaga.
General Kabarebe kandi asanga Jenoside ikwiye gusigira Abanyarwanda isomo rikomeye. Abanyarwanda bakamenya agaciro k’igihugu, ak’ubumwe bw’abagituye hagamijwe kugiteza imbere.

Uku kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu kandi nibyo bishimangirwa na Ntukanyagwe Anthony umwe mu baturage bari bitabiriye ibiganiro.
Kuyamenya ngo bituma abantu bahindura imyumvire basigiwe n’abakoloni ahubwo bagaharanira gukora ibibahuza no kwiteza imbere.
Ikindi abaturage bahamya ko bungukira mu biganiro bitangwa mu gihe cyo kwibuka ngo barushaho kumenya aho urwango rwakomotse. Aha bakomoza cyane ku ntangiriro y’ivangura mu mashuli, ishingwa ry’amashyaka atandukanye yose agamije kwigisha urwango.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|