Gufata Gen.Karake ni agasuzuguro kadakwiriye kwihanganirwa-Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo, aratangaza ko itabwa muri yombi rya General Emmanuel Karenzi Karake ari agasuzuguro kadakwiye kwihanganirwa.

Inkuru z’itabwa muri yombi rya Gen. Emmanuel Karenzi Karake zakwiriye kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Kamena 2015 nyuma y’uko Ubwongereza bwemeje ko Gen Karake yafashwe ku wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015 ku kibuga cy’indege i London.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo, asanga kuba Ubwongereza bwarataye muri yombi rya Gen Karenzi Karake bufatiye ku binyoma by'igihugu cya Espagne ari agasuszuguro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, asanga kuba Ubwongereza bwarataye muri yombi rya Gen Karenzi Karake bufatiye ku binyoma by’igihugu cya Espagne ari agasuszuguro.

Ifatwa rya Gen Karake ryatewe utwatsi n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse na bamwe mu nzobere basesengura ibya politiki, bagaragaza ko ridakurikije amtegeko ahubwo ari impamvu za politiki, zishobora no guteza agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’ubwongereza.

Inkuru za BBC na Jeune Afrique zigaragaza ko Minisitiri Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook asaba Ubwongereza gutanga ibisobanuro ku itabwa muri yombi rya Karake ngo rishingiye ku binyoma bishaje, kandi bitagombye gushingirwaho n’igipolisi mpuzamahanga.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ibihugu by’i Burayi bikomeje gupyinagaza Abanyafurika. Ku buryo butagishoboye kwihanganirwa. Ni agasuzuguro gufata umuyobozi ukomeye w’u Rwanda ushingiye ku binyoma byambaye ubusa”.

Gen. Karake yatwe muri yombi kubera impapuro zo mu mwaka wa 2008 zasohowe n’igihugu cya Espagne zivuga ko agombwa kubazwa ibyaha by’Intambara byabereye mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibyo birego kandi byiyongeraho urupfu rw’abakozi batatu bo mu gihugu cya Espagne bakoreraga umuryango utegamiye kuri Leta wa Medicos.

Williams Nkurunziza, uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yatangaje ko ifatwa rya Gen. Karake nta shingiro rifite ahubwo ko ari uguhohotera u Rwanda, bikanemezwa kandi na Andrew Mitchell wahoze ari Umunyamabanga ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza aho avuga ko ifatwa rya karake ritakurikije amategeko na mba.

Gen. Karake hagati yatawe muri yombi n'igihugu cy'Ubwongereza ku mpapuro za Espagne.
Gen. Karake hagati yatawe muri yombi n’igihugu cy’Ubwongereza ku mpapuro za Espagne.

Andrew Mitchell agira ati “Ku bwanjye ibyabaye nta shingiro bifite kuko mbona ko ari igikorwa cyateguwe n’abahekuye u Rwanda muri Mata 1994 basize bakoze Jenoside, kigamije kunaniza abayihagaritse”.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, David Cameroun, we avuga ko guta muri yombi Karake byateguwe neza kandi ko hubahirijwe ibiteganywa n’imikorere ya Polisi PPpuzamahanga “Interpol”.

Umuvugizi w’Urukiko Rukuru rwo mu gihugu cya Espagne yavuze ko bifuza ko Gen. Karake yakoherezwa muri Espagne kandi ngo bategereje igisubizo ku gihugu cy’Ubwongereza niba bubikora, kuko ngo Espagne yo yiteguye kugeza imbere y’ubutabera bwayo Gen. Karake ku munsi w’ejo ku wa kane.

Gen Karake w’imyaka 54 n’abandi basirikare bakuru 39 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi muri 2008 n’umucamanza wo muri Espagne witwa Andreu Merelles abashinja ibyaha by’intambara ndetse n’urupfu rw’abakozi batatu b’abanya Espagne biciwe mu Rwanda mu 1997 bakoreraga Medicos del Mundo.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 7 )

Twamaganye abo banyamahanga batoteza abayobozi bacu.turabamaganye turabamaganye.

ribamundavenant yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Twamaganye abo banyamahanga batoteza abayobozi bacu.turabamaganye turabamaganye.

ribamundavenant yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

NIKIBAZOGIKOMEYEKUDUFATIRAGENERALWACUNIBAMUDUHEKUKOTUMUKENEYEMURWATUBYAYE

MANIRAGABAREVELIEN yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

BIRAKABIJE PE,BARETSE ABANYARWANDA KO AMATEKAYACU ARITWETUYAZI KUBARUSHA.UBWONI UBUSHOTORANYI BWABANYABURAYI,NTITURINSINANGUFI,NIBITONDE...!!!

JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

MBEGA MBEGA!NI AKURO PE!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

twamaganye ifatwa rya karake

eric yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

turabyamaganye

elias yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka