Gucika ku guhohotera umugore byatumye urugo rwa Shyaka Hassan rutera imbere

Shyaka Hassan atuye mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi; ahamya ko aho arekeye guhohotera umufasha we Nyiraminani Hasira, urugo rwe rwateye imbere kubera gushyira hamwe bakarukorera.

Mu buhamya bwe, Shyaka avuga ko yatangiye guhohotera umugore we mu mwaka wa 2000, nyuma y’imyaka itandatu bashakanye. Icyo gihe ngo yahariraga umugore imirimo yose yo mu rugo, ariko kubera abana bato bari bafite, umugore ntashobore kuyikora yose.

Avuga ko iyo yasangaga mu rugo hadakubuye cyangwa intabire yahinzwe n’abahinzi umugore atarayiteramo imyaka, yahitaga ahamagara abaturanyi akabatangariza ko yazanye umugore w’umunebwe, cyangwa se akamukubita rimwe na rimwe akamukomeretsa ku buryo ajya kwa muganga.

Shyaka Hassan n'umugore we batanga ubuhamya bw'imibanire ya bo.
Shyaka Hassan n’umugore we batanga ubuhamya bw’imibanire ya bo.

Ngo iyo yabonaga umugore we agiye kwa muganga yamusabaga ko ababwira ko ari inka yamwishe, aho kuvuga ukuri gushobora gutuma Shyaka akurikiranwa na Polisi. Umugore na we ngo yarabyemeraga akavuga uko umugabo we yamubwiye.

Uyu mugabo ngo yakomeje guhohotera umugore we kugeza mu mwaka wa 2008, abitewe n’ikiganiro cyitwa “Mbigenze nte” cyanyuraga kuri “Radiyo Contact FM” cyavugaga ku mibanire y’imiryango, kikanagira inama imiryango ibanye nabi. Aha ngo yumvaga n’uwe urimo maze yigira inama yo guhinduka.

Kuri icyo kiganiro hiyongereyeho inyigisho z’Ishyirahamwe ry’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, zikangurira abagabo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa no kurirwanya, maze na we yumva ko agomba guhinduka kandi agafatanya n’umugore mu mirimo yose.

Muri iyo myaka yose babayeho mu ihohotera, uyu muryango wabaga mu bukene bukabije nk’uko Shyaka n’umugore we babitangaza. Ngo umusaruro wo mu mirima ya bo wari muke kuko batashyiraga hamwe ngo bafatanye guhinga, bityo bagatungwa no guhaha kandi nta mafaranga ahagije bafite.

Kuri ubu umuryango wa bo wabaye intangarugero ku buryo bakora ubujyanama ku miryango ibanye nabi. Gukorera hamwe byabagejeje ku butunzi bubashimishije burimo ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, inyubako, ndetse n’abana ba bo, bababonera ibikoresho by’ishuri.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka